Muhanga: Gutunganya igishanga cya Rugeramigozi byazamuye umusaruro w’Umuceli

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi baravuga ko umusaruro wabo ukomeje kwiyongera uko bagenda batunganya igishanga n’inkengero zacyo.

Amaterasi akikije igishanga cya Rugeramigozi yateweho ibiti kugira ngo harwanywe isuri
Amaterasi akikije igishanga cya Rugeramigozi yateweho ibiti kugira ngo harwanywe isuri

Abahinzi bavuga ko mu gihembwe gishize cy’ihinga bari biyemeje kuzamura umusaruro kugera kuri Toni 200 kuri Hegitari 57, bakaba barabashije kubona umusaruro ungana na Toni 189 bavuye kuri Toni 125.

Imwe mu mirimo yo gutunganya iki gishanga yakozwe harimo kongera ingomero z’amazi zuhira umuceli, kurwanya isuri mu nkengero z’igishanga, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka kandi abahinzi bagahugurwa gufata neza imiyoboro y’amazi.

Mukamazimpaka Rozine avuga ko abahinzi kandi bubakiwe ubwanikiro buhagije ku buryo ngo umusaruro wabo utangirikira mu mirima, banigishwa kwikorera ifumbire y’ibirundo bitanga nibura toni zisaga 100 yunganira imvaruganda.

Yagize ati “Mpinga kuri Ari eshanu ariko najyaga neza kg 200 ariko aho mpuguriwe gutera umuceli ku murongo no gukoresha ifumbire y’ibirundo ngeze ku kg 382”.

Umuhuzabikorwa wa DUHAMIC ADRI ufasha abahinzi ba Rugeramigozi, Benineza Innocent avuga ko mu bikorwa bibungabunga ibidukikije muri iki gishanga birimo no gutera ibiti ku materasi akikije igishanga.

Ati “Ibiti bisaga ibihumbi 100 bizafasha abahinzi gukomeza kongera umusaruro, kuko bizafasha kurinda imiyoboro twubatse itanga amazi mu mirima isuri iyangiza kuko ubundi aha nta mazi yahageraga”.

Ibiti bivangwa n'imyaka bizafasha kongera umusaruro
Ibiti bivangwa n’imyaka bizafasha kongera umusaruro

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe igenamigambi Bizimana Eric avuga ko DUHAMIC ADRI ifatanye n’Akarere mu kwesa imihigo ine irimo no kongera umusaruro ku bihingwa by’umuceli n’ibigoli.

Agira ati “Buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo mukomeze kubona umusaruro uhagije w’umuceli muwurinda isuri yawangiza”.

Ubuso bwose bwa Rugeramigozi ya mbere n’iya kabiri busaga Hegitari 100 zihingwaho n’amakoperative ya COCAR na KIABER.

Igihembwe gishize abahinzi bakaba barabashije kugurisha Toni 356 bavuye kuri 274 bari bagurishije umwaka ushize, hatabariwemo uwo bajya kurya iwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuceli utuma igogora rigenda neza kandi ugasana akarandaryi ko mu mara kaba kangijwe n’uburwayi butera impiswi, bityo bikabuza amaraso gukomeza kuza ahari ikibazo (action astringente). Ikindi ni uko umuceri utagira ibyitwa gliadine (gluten) biboneka mu ngano bishobora gutuma umuntu uziriye arwara impiswi itewe na coeliaque aha umurwayi akoresha amazi yawo akongeramo akunyu gake ndetse n’ ikiyiko cy’umutobe w’indimu.

Umuceli utera imbaraga, urinda umuvuduko w’amaraso ukabije kubera umunyu ngugu wa sodium wifitemo. Umuceli kandi wifitemo indi myunyungugu ibasha gutum umubiri ukomera ndetse ukanagabanya urugimbu mu mubiri w’umuntu. Nibaza impamvu twatinze kuwuhinga

MUSEMAKWELI Prosper yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Koperative ni KOKAR na KIABR aho kuba COCAR na KIABER mwakosora.

JP yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka