Mu Rwanda haracyari impungenge ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’Inteko Ishinga amategeko, bivuga ko nta tegeko ryemera kwinjiza mu gihugu ibiribwa byahinduriwe uturemangingo (OGM).

Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO) bikoreshwa cyane ku mugabani w'u Burayi n'Amerika
Ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO) bikoreshwa cyane ku mugabani w’u Burayi n’Amerika

Izi nzego zivuga ko kwemera ibiribwa byakorewe OGM (Oganisme Genetiquement Modifie) bikinjizwa mu Rwanda, hari ibishobora kuzamo uburozi cyangwa bigateza u Rwanda guhora rusabiriza imbuto hanze.

OGM ni uburyo bwo kuvoma uturemangingo tw’ikinyabuzima kimwe (gifite ubudahangarwa), bakadushyira mu kindi gishakwa (ariko kizwiho kwibasirwa n’indwara) mu rwego rwo kugiha ubudahangarwa.

Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Semasaka Gabriel umuyobozi wungirije muri Komisiyo ishinzwe ubuhinzi n’ibidukikije, yatangarije Kigali Today ko gutora itegeko ryemera kwinjiza imbuto z’ibihingwa zirimo OGM bigira ingaruka mbi.

Yagize ati ”Ibi byaduteza guhora tujya mu mahanga guhaha imbuto zifite ubudahangarwa, tugahora dutegereje ak’i muhana nk’aho twe tudashoboye kubyikorera.”

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) nayo yahakanye ko idashobora gukoresha OGM mu gihugu cyangwa kuzitumiza hanze, bitewe n’uko nta tegeko rihari no gutinya abagizi ba nabi bashobora guhumanya ibiribwa.

U Rwanda ruracyagendera ku masezerano mpuzamahanga y’i Rio de Janeiro muri Brazil agenga urusobe rw’ibinyabuzima rwashyizeho umukono mu mwaka w’i 1992, yemerera buri gihugu kugira impungenge za OGM.

Umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), Dr Patrick Karangwa agira ati ”Tuzategereza amategeko abigenga kuko tugomba no kwirinda akajagari. Urugero ushobora gushaka kwirinda nkongwa ariko ukinjiza ikigori kikagira ingaruka ku bidukikkije n’abantu igihe bitizwe neza."

Dr Karangwa avuga ko ibiribwa birimo OGM bishobora kuba byinjira mu Rwanda bikaribwa gusa ariko bitagamije guhingwa; kuko yemera ko ibihugu byakomotsemo bifite ubunararibonye mu gukoresha neza OGM.

Nubwo MINAGRI ivuga ko itarakoresha OGM, ishobora kuzatangiza iyi gahunda mu gihe cya vuba, kuko igaragaza impungenge itewe n’indwara zananiranye mu bihingwa no mu matungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dear Journalist: GMO zikorwa mu rwego rwa genetic improvement. Ntizikwiye gutekerezwa n’ikintu kibi. Biterwa nuko zakorwa cg zakoreshwa; ni koranabuhanga rikeneye kugenzurwa ntirikoreshwe n’ubonetse wese, nkuko nk’urugero kugirango umuntu yemererwe kuvura abantu hari ibyo agomba kuba yujuje. Haba ubwo nk’umuganga ubyaza abaze ashobora kugira akantu yibagirirwa mu nda y’umubyeyi bikaba ikibazo; birasaba ubunyamwuga buhanitse. Na GMO nink’ibyo. Icyo twirinda nuko byakorwa mu kajagari bikaba byagira ingaruka kubidukikije n’ubuzima bw’abantu. Hari ibihugu byateye imbere bakoresha GMO kuruta imbuto zisanzwe, imyaka irenze 30 iryo koranabuhanga rikoreshwa kandi nta nkeke kuko bikoreshwa bigenzuwe neza. Hari ariko n’ibihugu byatangiye gukoresha GMO bitarashyiraho amategeko abigenga. Mu Rwanda duhitamo kubanza gushyiraho amategeko abiregulatinga no kwubaka ubushobozi buhamye muburyo bigirira akamaro I Gihugu kandi bitagize ibyo byangiza muri environment. Thanks

Patrick Karangwa yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka