Mu myaka itatu haruzura uruganda rutunganya imbuto z’indobanure – MINAGRI

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) irizeza abahinzi ko mu gihe kitarenze imyaka itatu nta muhinzi uzongera kubura ifumbire cyangwa imbuto z’indobanure.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva avuga ko mu myaka itatu mu Rwanda hazaba huzuye uruganda rutunganya ifumbire n'imbuto z'indobanure
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva avuga ko mu myaka itatu mu Rwanda hazaba huzuye uruganda rutunganya ifumbire n’imbuto z’indobanure

Byatangajwe n’umunyamabanga wa leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva ubwo yari ari mu kiganiro "Ubyumva ute ?" cyatambutse kuri KT Radio ku wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2017.

Yavuze ko Leta iri mu biganiro byenda kurangira n’abashoramari bo mu gihugu cya Maroc bazubaka uruganda rutunganya ifumbire n’imbuto z’indobanure.

Agira ati "Rwose imbogamizi zikomereye abahinzi mu Rwanda mu kubona amafumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure ntibizarenza imyaka itatu, nibitinda izaba ine.

Ariko bizabonerwa igisubizo cya burundu kuko muri iyo myaka hano mu Rwanda hazaba haruzuye uruganda rutunganyiriza hano iwacu amafumbire akenewe ndetse n’imbuto zikenerwa kurusha izindi."

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsengiyumva avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gisanzwe gitunganya zimwe mu mbuto zihingwa mu Rwanda, ariko hakaba n’izindi zikenerwa zitumizwa hanze y’u Rwanda.

Ibi rero ngo byatera ubukererwe kuko abatunganya izo mbuto ngo baba bakorera ibihugu byinshi, bigatuma rimwe na rimwe izo u Rwanda rwabasabye ziboneka zitinze, kimwe ndetse n’amafumbire mvaruganda.

Ibi byose ngo biri mu nzira zo kubonerwa umuti wa burundu kuko urwo ruganda rugiye kubakwa ruzajya rutunganya ibyo byose, rukabikorera hafi kandi n’ababikeneye bakabikoreshereza ku ruganda rubegereye.

Amasezerano yo gushyiraho uru ruganda ngo yagezweho mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, ubwo umwami wa Maroc yasuraga u Rwanda.

Yashoje uruzinduko rwe u Rwanda na Maroc basinyana ayo masezerano akubiyemo no kubaka inganda zitunganya imiti n’inyongeramusaruro.

Mbere y’icyo gihe ariko ngo Leta iracyakomeza kugura mu mahanga inyongeramusaruro zikenewe kandi zigahabwa abahinzi bose mu buryo bubegereye banyuze kuri buri murenge muri 416 igize igihugu.

Ifumbire y’imborera niyo y’ibanze

Muri icyo kiganiro umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsengiyumva yibukije abahinzi ko mu gushaka kongera umusaruro bakwiye gukomeza kwita ku ifumbire y’imborera.

Umunyamakuru wa KT Radio, Anne Marie Niwemwiza mu kiganiro "Ubyumba Ute?" ari kumwe n'umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva
Umunyamakuru wa KT Radio, Anne Marie Niwemwiza mu kiganiro "Ubyumba Ute?" ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva

Ahamya ko ariyo y’ibanze mu gutuma ubutaka bugumana ubushobozi bwabwo, ifumbire mvaruganda ikazaba iyo kubunganira.

Agira ati "Mu buhanga bwo guhinga neza, ifumbire y’imborera niyo y’ibanze n’ubwo dukeneye amafumbire mvaruganda ngo tweze umusaruro mwinshi ariko ubwiza bw’ibihingwa bukomoka mbere na mbere ku ifumbire y’imborera."

Akomeza yibutsa ko hari amasoko amwe n’amwe yo ku mugabane w’Uburayi ashaka gusa ibiribwa biba byarahinzwe nta fumbire mvaruganda ikoreshejwe.

Aha akaba yaboneyeho gushishikariza abafite ifumbire y’imborera ihagije kuyikoresha neza bakabona umusaruro mwinshi ushobora no kugurishwa ku masoko mpuzamahanga.

Muri iki kiganiro hagarutswe kandi ku bibazo bigaragara mu kwita ku musaruro w’ibiribwa, mu gihe cy’isarura no guhunika neza umusaruro, kubigeza ku isoko no gushyiraho ibiciro bibereye abahinzi, ndetse no kubona ubwishingizi mu bikorwa by’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka