Mu mezi 6 gusa abanyeshuri batumye umusaruro w’ibirayi wikuba 5

Abanyeshuri 330 barangije kwiga iby’ubuhinzi muri za kaminuza zo mu Rwanda, boherejwe mu bishanga bitandukanye gufasha abahinzi kuzamura umusaruro kandi byatangiye gutanga inyungu.

Bamwe mu banyeshuri bohererejwe abahinzi mu Karere ka Nyagatare.
Bamwe mu banyeshuri bohererejwe abahinzi mu Karere ka Nyagatare.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yafashe gahunda yo kohereza abanyeshuri bize iby’ubuhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo kugira ngo bimenyereze umwuga ariko banafashe mu buhinzi bukorwa n’abaturage.

Fulgence Nsengiyumva umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, yemeza ko umusaruro wifuzwa uzagerwaho, kuko aba mbere bashyizwe mu gutubura imbuto y’ibirayi babikoze neza ubu imbuto iboneka ku bwinshi.

Agira ati “Mbere twari dufite ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, abatubuzi bayo baduhaga toni 400 ku mwaka. Aho dushyiriyemo abanyeshuri mu mezi atandatu gusa tumaze kubona toni ibihumbi bibiri.”

Avuga ko ahandi bifashishijwe ngo ni mu buhinzi bw’imboga mu nkengero z’umujyi wa Kigali kandi ngo zarabonetse ku bwinshi ku buryo n’ibiciro byazo byagabanutse ku isoko. Asaba abahinzi gukorana neza n’abo banyeshuri bakabungura ubumenyi aho kubaca intege.

Ati “Aje kwimenyereza akazi,yize byinshi mu ishuri arashaka kumenya uko bikorwa. Mugomba kumwigisha abifite mu mutwe, wowe n’ubwo ubimazemo igihe ntubisobanukiwe, we azabifata byoroshye kuko yabyize ntimuzamwite umuswa ahubwo mumukuremo ubumenyi yibitsemo.”

Jean Baptiste Hategikimana umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi avuga ko guhuzwa n’abahinzi bakiva ku ntebe y’ishuri bizabafasha kuzamura ubumenyi.

Ati “Twebwe tubizi mu bitabo gusa, ubu tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize, tuzungukira ubumenyi ku bahinzi ariko natwe hari ibyo dushobora kuzabunguramo inama. Tuzava aha turi dufite ubumenyi buhambaye buzadufasha mu kazi.”

Aba banyeshuri bafite igihe cy’umwaka bimenyereza umwuga mu makoperative atandukanye mu gihugu.

Mu Karere ka Nyagatare mu bishanga by’umugezi w’umuvumba bihingwamo umuceri n’ikibaya cya Kagitumba gihingwamo ibigori hifashishijwe uburyo bwo kuhira imusozi. Hoherejwemo abanyeshuri 26.

Mu gihugu cyose mu bishanga bitandukanye harimo abanyeshuri 330.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka