Kuhira ibirayi bizatuma umusaruro babonaga wikuba kabiri

Abaturage bahinga ibirayi mu gishanga cya Nyirabirande cyo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera bishimiye ko umusaruro ugiye kwikuba kabiri kubera gahunda yo kuhira.

Ingabo zafashije abaturage gushyiraho imipira yo kuhira imyaka
Ingabo zafashije abaturage gushyiraho imipira yo kuhira imyaka

Abo baturage babitangaje kuri uyu wa 26 Kamena,ubwo muri icyo gishanga cya ha 420, hatangizwaga ku mugaragaro uburyo bwo kuhira hifashishijwe ikoranabuhanaga.

Ni igikorwa abo baturage bibumbiye muri koperative yo kubyaza umusaruro ibishanga bya Burera (COVMB) bafashijwemo n’akarere ndetse n’Ingabo z’igihugu, aho zikomeje ibikorwa byazo mu iterambere ry’abaturage.

Ubusanzwe muri icyo gishanga mu gihe cy’izuba bajyaga buhira imyaka yabo bifashishije indobo n’amabase, umusaruro ukaba wari Toni 15 kuri hegitari ariko ngo ukaba ugiye kuba Toni 30 kuri hegitari nk’uko bigenda mu gihe cy’imvura.

Ayinkamiye Florence,umwe mu baturage hahinga icyo gishanga, avuga ko yishimiye icyo gikorwa kuko umusaruro ugiye kwiyongera.

Agira ati “Turishimye cyane ku bw’iki gikorwa kuko mu gihe cy’izuba tutezaga. Ubwo abasirikare baje kudufasha kuhira bizatuma umurima wanjye nasaruragamo imifuka itatu y’ibirayi nkuramo nibura imifuka umunani bityo ngurishe nishyure mituweri bitangoye”.

Ingabo zafatanije n'abaturage gutunganya imirima
Ingabo zafatanije n’abaturage gutunganya imirima

Mugenzi we ati “Mbere nuhiraga nkoresheje amabase bikamvuna, ngashyiramo abakozi ngatakaza amafaranga menshi kandi ngasarura bike. Ubu ndasubijwe kuko umusaruro ugiye kwikuba kabiri n’inyungu ikaziyongera”.

Muri icyo gishanga harimo imashini zuhira 14 n’ibigendanye na zo, abahinzi bakaba bariguriye esheshatu muri zo ku bihumbi 900Frw bakishyura 50% gusa andi akazishyurwa na leta muri gahunda ya nkunganire,naho izindi mashini umunani zikaba iz’akarere kabatiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, avuga ko icyo ari igikorwa gikomeye kigiye kubafasha mu kuzamura umusaruro, akanashimira Ingabo kubera umusanzu zitanga.

Ati “Dufite gahunda yo gukomeza kuhira imyaka ari yo mpamvu twabitangije hano, bikaba biri no mu mihigo y’akarere hagamijwe kuzamura umusaruro. Turashima Ingabo z’u Rwanda zidufasha kwesa uwo muhigo ndetse zikadufasha no mu bindi bikorwa by’iterambere”.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Eugene Nkubito, avuga ko ibikorwa Ingabo zikorera abaturage bigamije kubafasha bagira umutekano muri byose.

Ati “Kurindira umutekano igihugu muri rusange turabikora, amahoro arahari ariko ntibihagije. Ntabwo umuturage ushonje wavuga ko afite umutekano, uba mu kazu kenda kumugwira, ufite abana batiga ntibanavurwe nta mutekano baba bafite ari yo mpamvu y’ibi bikorwa dufatanya n’abaturage ngo bagire umutekano muri byose”.

Igishanga cya Nyirabirande gihuriweho n’imirenge itatu ari yo, Nemba, Rwerere na Cyeru,kikaba gihingwamo n’abaturage 1236 bibumbiye muri COVMB, ingabo zikaba zarabafashije guhinga ibirayi ndetse zikaba zikomeje no gukurikirana uko byuhirwa kugira ngo bizere neza.

Ingabo z’igihugu kandi zifasha ako karere n’ahandi mu gihugu kubaka ibyumba by’amashuri, kuvura abaturage, kubakira abatishoboye n’ibindi.

Icyo ni cyo gishanga cyatunganijwe
Icyo ni cyo gishanga cyatunganijwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gishanga cya Nyirabirande-Ndongozi cyatunganyijwe n’Umushinga RSSP wo muri MINAGRI aho cyakamuwe kigashyirwamo n’ibikorwa-remezo bijyanye no kugikamura, gufata amazi no kuhira.
Uwo Mushinga wanatunganyije amaterasi y’indinganire ku misozi ikikije icyo gishanga;...
Kuba habaye kuzuzanya n’Ingabo z’Igihugu ni byiza cyane.

Kalisa Jean Sauveur yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka