Iyi nama nyafurika ku bushakashatsi mu by’ubuhinzi ibaye ku nshuro ya karindwi, yitabiriwe n’impuguke zivuye mu bihugu bitandukanye by’Afurika; ikaba igamije guhanahana ubunararibonye bushya bwatuma umugabane w’Afurika ureka gutumiza ibiribwa hanze yawo.
Buri mwaka uyu mugabane ngo ukoresha miliyari 35 z’amadolari y’Amerika, agendera mu gutumiza ibiribwa hanze yawo; ibi ngo bikagaragaza igisebo ku mugabane ufite ubutaka n’ikirere byiza bibereye ubuhinzi, nk’uko abafashe ijambo mu nama ya FARA bagiye babigarukaho.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ati "Ndasaba abitabiriye inama igira karindwi ya FARA, gushyiraho ingamba nshya kandi zirambye z’ikoranabuhanga zafasha umugabane guhangana n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe, umutekano muke hamwe n’imirire mibi".
Yakomeje agira ati "Mu Rwanda twashyizeho icyerekezo 2020 gikubiyemo ingamba zo guhinga ibidatunga ingo gusa, ahubwo tugamije gusagurira amasoko. Hakenewe ubuhinzi bukoresha inyongera musaruro, ingamba zo kuvomerera imirima ndetse n’ikoreshwa ry’imashi".
Abafatanyabikorwa b’Afurika mu iterambere, barimo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, hamwe n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), bemeye kuzatanga igishoro cyo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no gutunganya umusaruro ubikomokaho.
Umuryango wa EU wemeye kuba wagenera u Rwanda miliyoni 200 z’amayero(asaga amanyarwanda miliyari 160 Rwf), hagamijwe kongera ibiribwa; mu gihe BAD yo yemeye kurekura miliyari 24 z’amadolari y’Amerika azahabwa ibihugu by’Afurika biteza imbere ingamba nshya mu buhinzi.
Inama ya FARA y’abafatanyabikorwa b’Afurika mu buhinzi, iramara iminsi ine kuva tariki 13-16/6/2016, ikaba yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abashakashatsi, abayobozi mu nzego za leta z’ibihugu bya Afurika, ndetse n’abashoramari mu buhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|