Kirehe: Imvura yangije hegitari 400 z’umuceri

Abaturage bibumbiye muri Koperative COOPRIKI bahinga umuceri mu gishanga cya cyunuzi kitandukanya Akarere ka Kirehe na Ngoma, bararira ayo kwarika nyuma yuko imvura yangije umuceri wabo uhinze k’ubuso bwa hegitari 400.

Imirima hafi ya yose yo muri iki gishanga yarengewe n'amazi
Imirima hafi ya yose yo muri iki gishanga yarengewe n’amazi

Iyo mvura ngo yaguye ku mugoroba wo kuwa 4 werurwe 2017 aho amazi yaturutse mu misozi ikikije iki gishanga akiroha mu mirima, akangiza igice kinini cy’ubutaka buhinzeho umuceri.

Maniraguha Patrick umuyobozi wa Koperative COOPRIKI avuga ko imirima yose yari ihinzeho umuceri yibasiwe n’amazi ndetse n’ibikorwaremezo byari muri icyo gishanga.

Ati“Twatewe n’amazi adasanzwe tutazi icyerekezo cyayo, umuceri wose wari uhinze kuri hegitari 400 urangirika. Gusasa turacyabarura ahangiritse kurusha ahandi kuko hari aho tutazigera tugera, hangiritse n’ibikorwa remezo nk’imiyoboro y’amazi, inyubako, imihanda n’ibindi”.

Avuga ko bamaze gutakaza icyizere cyo gusarura muri iki gihembwe cy’ihinga mu gihe bari bamaze gutakarizamo umutungo mwinshi.

Ati “umuceri ukira ni uwangijwe n’amazi asanzwe, naho aya mazi ni ayaturutse mu misozi za Nyarubuye na Gituku, ni amazi mabi kuburyo umuceri utakira.

Hari abamaze kuviramo aho kandi bari bamaze gushyiramo igishoro cy’inguzanyo nk’ifumbire n’ibindi”.

Aha ntiwamenya ko hahoze imirima y'Umuceri
Aha ntiwamenya ko hahoze imirima y’Umuceri

Bamwe mu baturage twasanze mu gishanga cya Cyunuzi bababajwe n’uburyo umuceri wabo wangiritse mu buryo butunguranye.

Agiragitereka Yvonne ati“Byaturenze.Ejo nibwo twiriwemo dushyiramo ifumbire, ubu turabona ari isi yatugwiriye. Igisigaye ntacyo twakwishoborera uretse kubitura Leta n’Imana. Ubu ifumbire yabandi tuzayishyura iki ko bayidukopa?”.

Nubwo abagize koperative COOPRIKI bafite impungenge z’ayo mazi y’imvura yaturutse mu misozi, ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe burahumuriza abahinzi ko amazi ashobora gukama umuceri ukaba wakura, nkuko Nsengiyumva Jean Damascene, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu abivuga.

Agira ati“Hari uburyo bushoboka amazi yakamurwa ariko kugeza ubu nta buryo turabona ariko icyo twasaba abahinzi ni ukwihangana haciyemo umunsi umwe cyangwa ibiri imvura itagwa, amazi yakama umuceri ugakura kuko aratemba avamo, ntibagire impungenge bizere ko amazi akama”.

Iyo ihinga ryagenze neza umuceri ntuhure n’ibiza by’imvura, abaturage basarura toni 6000 zifite agaciro ka 1,200,000,000 Frw, mu bihembwe bibiri bahinga mu gihe cy’umwaka.

Agace gato kabashije kurokoka uyu mwuzure
Agace gato kabashije kurokoka uyu mwuzure
Umuceri wangiritse wari ukiri muto cyane wari umaze iminsi ubagawe
Umuceri wangiritse wari ukiri muto cyane wari umaze iminsi ubagawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bihangane kirehe

alex yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

birababaje rwose ni bihangane

PATRICK yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka