Kirehe: Abadepite banyuzwe n’uburyo inguzanyo ihabwa Leta ikoreshwa

Itsinda ry’abadepite bashinzwe komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ryagendereye Akarere ka Kirehe risanga inguzanyo imishinga ihabwa na leta ikoreshwa neza.

Abadepite basuye ibikoresho binyuranye byifashishwa mu masomo.
Abadepite basuye ibikoresho binyuranye byifashishwa mu masomo.

Aba badepite bari muri aka karere mu cyumweru gishize mu gusuzuma imikoreshereze y’inguzanyo zihabwa Leta mu iterambere ry’abaturage.

Umushinga wa Prize w’ubuhinzi bw’imbuto, imboga na Kawa ku bufatanye na MINAGRI, ni umwe mu mishanga basuye bashima uburyo ubuyobozi bw’akarere bukurikiranira hafi imishinga nk’iyo.

Hateguwe pepiniere igizwe n'ibiti by'imbuto ibihumbi 35.
Hateguwe pepiniere igizwe n’ibiti by’imbuto ibihumbi 35.

Amb Depite Zeno Mutimura umuyobozi w’iyo Komisiyo yagize ati “Twasuye inguzanyo zahawe Minagri, Pepiniere y’imbuto ni nziza, abaturage bahawe kawa n’imboga, byadushimishije cyane.

Ariko igishimishije kurushaho ni uburyo twasanze akarere kabikurikirana,iyo ubuyobozi bw’ibanze bukurikirana ibikorwa bigenda neza.”

Abaturage basanga imishinga y’ubuhinzi hari byinshi izabagezaho, nkuko bivugwa na Mukankubito Julienne.

VTC Kirehe yakira abana bake bitewe n'ikibazo cyo kutagira amacumbi.
VTC Kirehe yakira abana bake bitewe n’ikibazo cyo kutagira amacumbi.

Ati “Iyi gahunda ni nziza tumaze kumenya akamaro k’imbuto k’ubuzima, twiteguye gutera ibi biti kandi tukabibungabunga. Gusa pepiniere zakagombye kongerwa ibiti by’imbuto bikagera kuri bose.”

Iyo komisiyo kandi yasuye ikigo cy’amashuri y’imyuga VTC Kirehe ishima ubumenyi butangwa muri icyo kigo, nkuko Depite Mutimura akomeza abivuga.
Ati “Twasuye n’ikigo cy’imyuga cya Kirehe dusanga bigenda neza kandi dushima uburyo abana baharangije bahita babona akazi.”

Mu bibazo basanze muri VTC Kirehe,hari ukutagira amacumbi mu kigo bigira ingaruka zo kutakira umubare uhagije w’abana nkuko Kayitare Pierre Celestin umuyobozi wa VTC Kirehe abivuga.

Ati “Dufite abana147 bagombye kuba 300, tugereranyije n’ubushobozi ikigo gifite ikibazo ni ukutagira amacumbi bikaba imbogamizi ku bana baza baturutse kure. Ubu abana twakira ni abatuye hafi y’ishuri biga bataha.”

Umuyobozi w’ikigo avuga ko abana barangije muriVTC kirehe bitwara neza ku isoko ry’umurimo, ati “Abana bava hano bazi kudoda,kubaza,nkubu abize ibijyanye n’amazi mu mwaka ushize harangije 15 ariko 12babonye akazi,tubonye amacumbi byadufasha kwakira abana benshi.”

Abadepite bijeje ubuyobozi bwa VTC Kirehe ubuvugizi ku kibazo cyo kubonera iryo shuri amacumbi hagamijwe ubushobozi bwo kwakira abana benshi bifuza kwiga imyuga.

Muri VTC Kirehe higishwa ububaji, ubwubatsi, ubudozi,gusudira na gahunda yigisha ibijyanye n’amazi hakaba gahunda y’amasomo y’umwaka na gahunda y’igihe gito cy’amezi atatu.

Muri gahunda y’ubuhinzi ikorwa n’umushinga prize ku bufatanye na Minagri, mu karere harateganywa guterwa ibiti ibihumbi 35 bigizwe n’ibiti ibihumbi 25 by’imyembe n’ibiti ibihumbi 10 bya Avoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka