Karongi: Urubyiruko ntirukozwa ibyo guhinga

Ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi ritangaza ko ubwitabire bw’urubyiruko mu bikorwa by’ubuhinzi bukiri hasi.

Urubyiruko rwo muri Karongi ntirwitabira ibikorwa by'ubuhinzi.
Urubyiruko rwo muri Karongi ntirwitabira ibikorwa by’ubuhinzi.

Mbabarira Anastase, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri ako Karere, avuga ko nubwo nta kigereranyo kizwi, ariko bigaragara ko urubyiruko rugenda biguruntege mu buhinzi.

Agira ati ʺNta mibare ifatika ihari ariko biragaragara aho tunyura hose ko urubyiruko rutitabira ubuhinzi cyane , kandi si uko rufite ibindi rukora. Birasaba uruhare rwa buri wese kurushishikariza kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kuko butanga inyungu."

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’abadepite rihagarariwe na Hon. Musabyimana Samuel, ryagiriye urugendo rw’iminsi 10 muri aka karere mu rwego rwo kureba aho kageze mu bikorwa by’iterambere. Gusa Hon.Musabyimana nawe yagaragaje izi mpungenge.

Ati ʺBigaragara ko urubyiruko ruritabira ibikorwa by’ubuhinzi cyane, kandi bizwi ko muri aka gace hera ikawa cyane, igihingwa tuzi ko gifitiye akamaro abayihinga. Birasaba rero kongera ubukangurambaga narwo rukagaragara muri ibi bikorwa.ʺ

Urubyiruko rwo ruvuga ko kutitabira ubuhinzi biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’amikoro, nk’uko bivugwa na Murindabigwi Charles.

Ati ʺSi ukwanga ubuhinzi, ahubwo ni ukubura ubushobozi, nko kuba abenshi tutagira ubutaka bwo guhingaho, kuko usanga ari ubw’ababyeyi kandi nabo bakoresha.ʺ

Mukamurera Angelique nawe ati: ʺNtiwakora ubuhinzi bwa kijyambere utatse inguzanyo, ariko nk’urubyiruko nta ngwate tuba dufite.ʺ

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko kugeza ubu, ubuhinzi bwihariye 31% by’ubukungu bw’igihugu. Nubwo itagaragaza ikigereranyo cy’urubyiruko, igaragaza kandi ko 75% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi, muri bo 52% akaba ari abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

HA! NANJYE NDI URUBYIRUKO . SI UKUBESHYA IBURA RY’UBUTAKA N’IGISHORO BIRAHANGAYIKISHIJE NO MURI RWAMAGANA PE!

LUCIEN HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

urubyiruko rwa karongi biragoye ko rwakora ubuhinzi.ubutaka bwaho busaba input nyinshi zirenze ubushobozi bwabo

Janviere yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka