Karongi: Imvura yangije ibifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 350

Ibyanginjwe n’imvura yaguye tariki 7 Ugushyingo 2017, mu karere ka Karongi yangije ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 350 y’u Rwanda.

Imyaka yatwawe
Imyaka yatwawe

Iyi mvura yamaze amasaha agera muri 5, ikaba yaraguye amazi yayo yiyongera mu y’iyaguye tariki 6 nayo yari nyinshi maze Nyabarongo iruzura amazi ayivuyemo atangira guhura n’ay’utundi tugezi tuyegereye.

Ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Murundi, Nshimiyimana Bernard aganira na Kigali Today yavuze ko n’ubwo ibyangijwe n’uyu mwuzure bitaramenyekana neza byose hari ibyamaze kumenyekana bigizwe n’imirima n’imyaka ndetse numwana w’imyaka 7 wari uvuye kwiga akaba yahise apfa.

Ati “Muri byo hari hegitari 150 zihurijweho ubutaka kuri site 8, buhinzeho ibishyimbo n’ibigori zarengewe, ibijumba, imyumbati, amateke, imboga byari ku buso bwa hegitari 50 byagiye, ihene 2 n’ingurube 3 zagiye, ubutuburiro bw’insina (Macro propagation) n’ubw’ibiti 3 bwagiye.”

Imihanda yangiritse
Imihanda yangiritse

Arongera ati “Hanagiye kandi amateme 4 yahuzaga utugari tugize uyu Murenge ndetse n’iryawuhuzaga n’uwa Murambi nawo muri Karongi. Tubaze ibyo tumaze kumenya ariko hatarimo ubuzima bw’umuntu, twasanze bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 350”

Avuga ko hari aho igice kinini cy’ubutaka cyagiye ku buryo kuzongera kuhahinga bizatwara gutegereza igihe kuko hasigaye ubutaka bwo hasi budashobora kwera.

Habimana Felix ni umuturage mu kagari ka Kareba ko muri uyu murenge wa Murundi akaba asanzwe ari umuhinzi w’icyitegererezo, yatangarije Kigali Today ko yatikije ibifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 2.

Ati” Amazi yantwariye ari 60 zari zihinzeho ibijumba bya Orange na ari 40 zari zihinzeho ibigori, ni igihombo gikomeye nagize, nibura miliyoni ebyiri z’amafaranga ndazihombye. Ubuyobozi ni ukureba uko buduhuhiramo.”

imvura yangije imihanda
imvura yangije imihanda

Bimwe ibyo uyu Murenge uri guteganya mu guhangana n’inzara ishobora guterwa n’iri yangirika ry’imyaka harimo gushishikariza imiryango y’abafatanyabikorwa kwihutira gutegura imishinga itanga akazi ku baturage bagahembwa ibyo kurya.

Hari kandi guhumuriza abaturage, kubasaba kwita ku bihingwa bihinze imusozi bitangiritse, kurwanya isuri, gushaka imigozi y’ibijumba bya oranje (Orange) byera vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ministeri ishinzwe ibiza ifatanije na MINAGRI byakagombye gusura umurenge wabayemo ikikibazo bakarebera hamwe icyakorwa kuko umutungo munini wangiritse,murakoze

BASABOSE ALFRED yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka