Kamonyi : Urubura rwangije hegitari zisaga 100 z’imyaka (Amafoto)

Imvura yiganjemo urubura yaguye muri Kamonyi, ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2016, yangije imyaka y’urutoki, Kawa, Ibigori n’ibishyimbo byose bihinze kuri hegitari zisaga 100.

Muri Kamonyi urubura rwangije imyaka y'abaturage ihinze kuri Hegitari zirenga 100
Muri Kamonyi urubura rwangije imyaka y’abaturage ihinze kuri Hegitari zirenga 100

Kubwimana Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kayumbu, atangaza ko iyo mvura yatangiye kugwa ahagana mu ma saa saba z’amanywa.

Yageze aho ibijojoba by’imvura birakama hasigara hagwa urubura gusa rwibasiye imidugudu ya Murambi na Kaje n’igice cy’umudugudu wa Kangezi mu kagari ka Mayange.

Urubura rwangije imyaka mu buryo bugaragara
Urubura rwangije imyaka mu buryo bugaragara

Uretse imyaka yangiritse cyane, nta kindi kintu cyangijwe n’imvura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobantu barababaje pe bakwiye ubufasha akarere kabiteho

sylvain yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Bantu biwacu mwihangane !Imana iratuzi

Donat yanditse ku itariki ya: 2-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka