Kamonyi: Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere birashoboka ku bahinzi

Dr Niyibizi Clet ufite umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto, soya n’urutoki mu Karere ka Kamonyi, yeretse abahinzi ko guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bishoboka.

Yayoboye amazi y'isoko mu bigega biri mu mirima ye ubu ntakibazo cyo kuhira agira
Yayoboye amazi y’isoko mu bigega biri mu mirima ye ubu ntakibazo cyo kuhira agira

Uyu mushoramari yifashishije ikoranabuhanga mu kuhira imyaka (Irrigation), akurura amazi ari ku masoko abiri yegeranye n’iyi mirima ye, ayifashisha mu kuhira imyaka mu gihe indi yo muri aka gace, yari yarumye kubera izuba.

Nyiramisago Odette ukurikirana ubuhinzi bwe, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu kuhira, babitewe n’uko babonaga ihindagurika ry’ikirere rishobora kudindiza umushinga wa bo.

Agira ati” Hano hari hasanzwe isoko irimo iriba rivomwaho n’abaturage. Iyo soko twarayitunganyije dusiga aho abaturage bazajya bavoma, ahandi twubaka ibigega by’amazi, dushyiramo amatiyo azajya muri ibyo bigega.

Iyo twuhira amazi tuyayobora mu mirima twifashishije amatiyo na robine, kuburyo imyaka yacu ihora itoshye haba mu gihe cy’imvura no mu gihe cy’izuba.”

Abahinzi baturiye uyu mushoramari, bavuga ko iki ari igikorwa cy’iterambere yazanye muri ako gace, bakavuga ko bakeneye ubufasha kugira ngo nabo babashe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, kuko Dr Niyibizi yaberetse ko bishoboka.

Imbuto mu mirima ye ziratohagiye
Imbuto mu mirima ye ziratohagiye

Bandorayingwe Philemon yagize ati” Twamwigiyeho guhinga imbuto z’indobanure no gutera ku murongo, ariko kuvomerera i musozi byaratunaniye kuko nta bushobozi dufite”.

Nzigiye Siliro Agoronome ufasha mu gushyira mu bikorwa ubu buhinzi mu mirima ya Dr Niyibizi, avuga ko abaturage baramutse bishyize hamwe, bakoresha uburyo budahenze bwo gukurura amazi y’amasoko kandi bakabigeraho.

Ati “Hari amasoko menshi muri aka gace. Abaturage bazigamye amafaranga make yo kuyatunganya, Leta yabashyigikira bakabasha kubona ibikoresho bibafasha kuyobora amazi mu mirima yabo buhira imyaka”.

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Epimaque Munyakazi, avuga ko ari byiza kuba abaturage barabonye hafi ya bo umurima w’icyitegererezo wo kureberaho ubuhinzi bw’umwuga, bamwe bakaba barahawemo akazi.

Ati" Leta yashyizeho gahunda ya Nkunganire Ku bagura ibikoresho byo kuhira, ariko abari kubyitabira ni abahinga mu bishanga gusa.”

Mu yindi mirima usanga mu gihe cy'izuba imyaka yaramye
Mu yindi mirima usanga mu gihe cy’izuba imyaka yaramye

Abandi bahinzi turabakangurira kwitabira iyi gahunda, kuko bizabafasha gukora ubuhinzi budashingiye ku gihe cy’imvura , kuko babonye urugero rw’uko ibura bakarumbya bakicwa n’amapfa.

Uyu mushinga wa Dr Niyibizi watwaye Miliyoni 230 Frw, ukaba warabereye icyitegererezo abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi, aho bifuza gutera ikirenge mu cye bagakora ubuhinzi budashingiye ku ihindagurika ry’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwarakoze cyane gushora mu buhinzi Dr. Nanjye ndi umuhinzi w’inanasi akarere ka Ruhango umurenge wa Kinazi.Mbonye adresse email yanyu byamfasha, Murakoze

JPaul yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

ABADAFITE UTUGEZI BABIGENZA BATE? HARI AMIKORO BAKORESHA ATEMBA MUMUHANDA.

LUCIEN HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Ndabashimira kuba mwaradusuye mukamenya ibikorwa byacu. Gusa mwanditse ko nitwa "Niyibizi" kandi sibyo. Izina ryanjye ni "Niyikiza"

Murakoze!
Dr. Clet Niyikiza

Dr. Clet Niyikiza yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka