Kamonyi: Abanjyanama b’ubuhinzi barafashwa kwitegura igihembwe cy’ihinga

Abajyanama b’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi barerekerwa uburyo bwa kijyambere bwo guhinga igihingwa runaka hifashishijwe umurima-shuri, nabo bakabigeza ku bandi bahinzi.

Bateye imbuto y'ibishyimbo mu murima shuri w'umurenge.
Bateye imbuto y’ibishyimbo mu murima shuri w’umurenge.

Dusabe Nusula, umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ukurikirana gahunda ya “Twigire Muhinzi” muri aka karere, avuga ko ku ntangiro y’igihembwe cy’ihinga abahinzi bahugurwa ku mihingirwe y’igihingwa cyatoranyijwe binyujijwe mu bajyanama b’ubuhinzi.

Agira ati “Umujyanama w’ubuhinzi tumufata nk’umugoronome ku rwego rw’umudugudu. Aba yarashyizeho amatsinda y’abahinzi hagati ya 15 na 20 afatanyije n’abayobozi. Ibyo twigisha abajyanama b’ubuhinzi na bo babyigisha abayobozi b’amatsinda bikagera mu bandi bahinzi.”

Mu mahugura abahinzi hifashishwa imfashanyigisho zateguwe na RAB.
Mu mahugura abahinzi hifashishwa imfashanyigisho zateguwe na RAB.

Tariki 27 Mutarama 2017, abajyanama b’ubuhinzi bo mu Murenge wa Runda beretswe, uburyo bwo gutera ibishyimbo by’imishingiriro ku murongo. Iyi nyigisho yakorewe mu murima-shuri wo ku murenge hifashishijwe imfashanyigisho yateguwe na RAB.

Dusabe yatangaje ko guhinga mu buryo bwa Kijyambere bitaramenyerwa n’abahinga imirima y’ musozi, abajyanama 23 bahuguwe bahamagarirwa kubyitabira no kubikundisha abandi bahinzi babereka akamaro ka byo.

Ati “Gutera ku murongo bituma ibihingwa bitabyigana bityo buri cyose kikabona intungagihingwa zikigenewe, bigatuma gitega umusaruro wari witezwe. Iyi gahunda rero abajyanama dufashe kuyigeza ku bahinzi bareke guteresha agasuka gato bita ‘incyamuro.”

Abajyanama b’ubuhinzi bashima amahugurwa bahabwa ku mihingire kuko abafasha gutegura imirima-shuri mu midugudu ifasha mu kwerekera abahinzi bakorerwa ubukangurambaga.

Bakinahe Wellars, umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wa Bwirabo, ati “Iyo tubyize natwe tukabyubahiriza, umusaruro uvuyemo utuma n’abandi babyitabira. Nk’ubu umurima uteyemo ibishyimbo byuzuye indobo y’ibiro bitanu ukoresha incyamuro, uteye ku murongo uteramo ibiro bibiri n’igice.”

Biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga cy’umwaka wa 2017 kizatangira mu kwezi gutaha kwa gashyantare, imbuto y’ibishyimbo akaba ariyo izibandwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka