Ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigiye kwifashishwa mu kuhira imyaka

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko kuhira imyaka hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, bizafasha abahinzi kugabanya igihombo baterwaga n’ihindagurika ry’ibihe.

Aba ni abari bitabiriye gahunda yo gutangiza ku mugaragaro kugira hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba
Aba ni abari bitabiriye gahunda yo gutangiza ku mugaragaro kugira hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba

Gahunda yo kuhira yari isanzwe ikoreshwa hifashishwa amamashini akurura amazi akoresha mazutu na esanse bigahenda cyane abazikoresha. Ubu buryo ngo buzorohereza abahinzi kuko imirasire y’izuba yo byoroshye kuyibona.

Nk’uko bivugwa n’uhagariye Ishami ry’umuryango w’abibumbye mu Rwanda Atter Maiga, ngo ubu buryo bwatanze umusaruro mu bindi bihigo, ngo niyo mpamvu mu Rwanda bifuje ko bikoreshwa kugira ngo byongere umusaruro.

Ati"Mu gihugu nka Mali ahatangijwe ibi bikorwa byatanze umusaruro kuko usanga uburyo busanzwe bukoreshwa mu kuhira, hakoreshwa mazutu na Lisansi kandi birahenze mu gihe imirasire y’izuba ihendutse".

Ibi ngo bizafasha kuba bakuhira ahantu hanini kandi bikanakorwa imusozi bidatwaye amafaranga menshi nko gukoresha Lisansi na Mazutu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Nsengiyumva Furgence, asanga gukoresha imirasire y’izuba bizafasha no kuba abahinzi bakuhira imusozi mu gihe cy’izuba.

Avuga ko bizabateza imbere kuko byasabaga ko babanza gutegereza ko imvura igwa abakoreshaga imashini zuhira, bikabatwara amafaranga menshi ugereranyije n’ubu buryo bushya.

Kugeza ubu Minisiteri ivuga ko iki gikorwa kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 2,5. Umuturage akazishyura 50% asigaye Leta ikayishyura muri gahunda ya Nkunganire.

Aba bari kurebera hamwe uburyo bafasha abahinzi kuhira hakoreshejwe imirasire y'izuba
Aba bari kurebera hamwe uburyo bafasha abahinzi kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba

Iki gikorwa kizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Uretse ibi bikorwa kandi iri shami rifasha mu bikorwa bitandukanye nko gufasha abahinzi kubona amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga nko kumenya amakuru y’ihindagurika ry’ikirere, guhinga kinyamwuga n’izindi gahunda zo kuvana abaturage mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ali imyaka, bavuga "kuvomerera", naho "kwuhira" ni igihe ali amatungo basukira amazi...!

Zeff Gahamanyi yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka