Impuguke z’Afurika mu buhinzi zizaza mu Rwanda gukarishya ubumenyi

Impuguke mu by’ubuhinzi zo muri Afurika zigiye kuza mu Rwanda kuhigira uburyo bwo gukoresha ubushobozi buke bugatanga umusaruro mwinshi.

Izi mpuguke zizaza mu Rwanda kwiga uko bongera umusaruro
Izi mpuguke zizaza mu Rwanda kwiga uko bongera umusaruro

Izo mpuguke zizaturuka mu bihugu bya Benin, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Ethiopia, Ghana, Senegal, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Sudan n’u Rwanda. Zizaza mu Rwanda mu kwezi kw’Ugushyingo 2016.
Zigiye kuza mu Rwanda nyuma y’amezi atanu zari zimaze mu kigo kita ku buhinzi cyo mu Misiri kitwa Egyptian International Centre for Agriculture, ziga guhinga umuceri. Ubwo zari ziri muri icyo gihugu nibwo ababigishaga bemeje ko icyiciro gitaha bazacyigira mu Rwanda.

Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Misiri, Ambasaderi Sheikh Saleh Habimana yabwiye Kigali Today ko abigishaga inzobere zo muri biriya bihugu, basabye ko u Rwanda rwakwakira icyiciro gikurikiraho.

Bakazasesengura uko ubuhanga mu guhinga umuceri bahawe mu Misiri bwahuzwa n’ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubyaza ingufu nke umusaruro mwinshi nk’uko rwabigaragaje muri gahunda zitandukanye z’iterambere rwakoresheje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994.

Izo mpuguke zagiye mu Misiri kwiga kunoza tekiniki zo guhinga umuceri ku buryo bwa kijyambere kandi butanga umusaruro mwinshi, muri gahunda iterwa inkunga n’ikigega cy’Ubuyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa JICA. Zagiye muri Mata 2016 zisoza muri Nzeli 2016.

Abitabiriye ayo mahugurwa bo mu Rwanda ni Randagiye Laetitia na Ntirenganya J Bosco, basanzwe bakora mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza iimbere ubuhinzi (RAB).

Abanyarwanda bagiye mu Misiri kwiga guhinga umuceri bya kijyambere bari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri
Abanyarwanda bagiye mu Misiri kwiga guhinga umuceri bya kijyambere bari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri

Ambasaderi Sheikh Saleh Habimana avuga ko ikigo cyo mu Misiri cyita ku buhinzi gishima cyane intambwe u Rwanda rutera umunsi ku wundi rurangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka