Imbuto y’ibishyimbo bahawe yatangiye kuborera mu mizi

Abahinzi bo mu Karere ka Burera bahangayikishijwe n’uburyo imbuto y’ibishyimbo bya kijyambere bateye yatangiye kuborera mu butaka ihereye mu mizi.

Abahinze ibishyimbo bya kijyambere bahangayikishijwe n'uko nta musaruro bazabona bitewe no kwangirikira mu butaka.
Abahinze ibishyimbo bya kijyambere bahangayikishijwe n’uko nta musaruro bazabona bitewe no kwangirikira mu butaka.

Bamwe mu batuye imirenge ya Kagogo, Cyanika na Rugarama bavuga ko, bahawe iyi mbuto y’ibishyimbo bya kijyambere babwirwa ko bizatanga umusaruro kurusha ibyo bari basanzwe bahinga ariko aho bigeze bakabona ko nta musaruro bateze kubibonamo.

Niyibizi Emmanue, umwe muri aba bahinzi, avuga ko barimo gutungurwa n’uburyo imbuto y’ibishyimbo bya kijyambere bahawe ngo bahinge byatangiye kwangirika kandi ntacyo batakoze ngo babikorere.

Abateye ibishyimbo bitari ibya kijyambere birimo kuzamuka neza ku biti.
Abateye ibishyimbo bitari ibya kijyambere birimo kuzamuka neza ku biti.

Agira ati “Abaziduhaye ntabwo baragaruka ngo badusobanurire impamvu, kandi twakurikije amabwiriza ariko urabona ko atari umwe cyangwa babiri kuko hose urasanga byarapfuye kandi hari n’ibindi bahinze nabo bahibereye iriya i Kayenzi.”

Nyiramangirane Beatrice na we asobanura ko abatarahinze ibishyimbo bya kijyambere nta kibazo barimo guhura nacyo nk’abahinze ibya kijyambere.

Ati “Hari ahantu mfite nateye ibisanzwe biraboneye ntacyo bibaye, kandi abahinze ibisanzwe n’ibishyimbo byiza mu gihe abahinze kijyambere byose byarapfuye. Nta muntu uzasarura kuko ibiti barimo kubikura mu mirima.”

Hari n'aho ibigori byatangiye kugaragaraho indwara ya Nkungwa.
Hari n’aho ibigori byatangiye kugaragaraho indwara ya Nkungwa.

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi, Simpenzwe Celestin, avuga ko basanze ibishyimbo birwaye kabore y’ubutaka gusa ngo n’uburangare bw’abaturage.

Ati “Ikigaragara ni imicungirire mibi y’ubutaka, abaturage bagiye bahinga uko bibonye ntibashiremo ifumbire, ariko abahinze neza bagakurikiza inama twabagiriye nta bibazo twasanze birimo.”

Hakizamungu Leo, umukozi ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa mu ntara y’amajyaruguru ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ahakana ko iyi mbuto yaba ifite ikibazo ahubwo akemeza ko ari abaturage batabyitayeho.

Umukozi w'Akarere ka Burera ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi, avuga ko abakurikije amabwiriza ntacyo ibishyimbo bateye byabaye.
Umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko abakurikije amabwiriza ntacyo ibishyimbo bateye byabaye.

Ati “Ibi bishyimbo bisaba kugaburirwa bigasaba ubutaka bumeze neza burimo ifumbire. Hari aho bagiye babitera bagakurikiza amabwiriza ibyo bimeze neza hakabaho n’abandi babyihutiye kujya kubitera ariko ntibabyuhire ugasanga byaragwingiye ntibikura neza.”

Uretse ibyishyimbo bya kijyambere byatanzwe n’umushinga wa “Harvest Plus”, abaturage bavuga ko birimo kwangirika hari n’uduce duhinzemo ibigori usanga byaratangiye kwibasirwa n’indwara ya Nkungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka