Iyi mbuto bahawe na Tubura yatewe mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2016 rimwe n’indi myaka, yagombaga kwera mu kwezi kwa Mutarama muri 2017, igasarurwa muri gashyantare.
Kugera ubu ariko bavuga ko bitarera, kandi bikanagaragara ko ari biton ta musaruro mwiza bizatanga.
Aba bahinzi bavuga ko ibi bigori byakuze cyane biba birebire kuburyo ku ishusho byasaga neza bizeye ko bizatanga umusaruru ariko batangazwa n’uko bitahetse kuko n’igihetse ngo giheka akantu katavamo ikigori.
Nsengumuremyi Modeste yagize ati « kubera umuruho twarushye tubura itwishyure, noneho ubutaha bazaduhe imbuto nzima nziza dushobora gutera ikazatugirira akamaro. »
Umuyobozi w’ubuhinzi mu karere ka Rusizi Ntampaka Gonzague avuga ko imirenge yose yahinze iyo mbuto ya ibride H 629 batazabona umusaruro kuko ngo biheka akagori kamwe kandi gato.
Akomeza avuga ko bandikiye ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kugirango ivugane na Tubura kugirango barebe icyo bafasha abo baturage.
Ati « aho twasuye ubona ko ibigori bitazera neza nibinera bizera bitinze ku buryo bizica igihembwe cy’ihinga.»
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko icyo kibazo cyagaragaye ahantu hatandukanye ariko ko minisiteri y’ubuhinzi iri gupima ubutaka kugirango bamenye imbuto ijyanye n’ubutaka bw’ahantu yajya itangwa.
Akomeza avuga ko bari gukora urutonde rw’abahinze iyo mbuto kugirango harebwe niba koko batazeza hazarebwe icyo bafashwa.
Iyo mbuto tubura yazanye ingana na Toni 13 n’ibiro 240, yatewe kuri hegitari 529 mu mirenge indwi y’akarere ka Rusizi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka mbabwire: Muzana imputo mugatera, mukazapima ubutaka nyuma yo gutera. Cyangwa mukwiye gupima ubutaka mbere yo gutumiza imbuto bityo hagatumizwa imbuto ijyanye n’ubutaka!!! None nimurebe igihombo muteje ababaturage ndetse n’abanyarwandwa twese kuko bari kuzasagurira amasoko natwe tukagura!!! Uburangare nkubu kuki bukomeza kuba, ntabwo abantu bize cyangwa ni uburangare???? Twumvise ko hari aho batanze imbuto y’intoryi bayiteye hera intobo!!! Yewe ni akumiro rwose.