Imashini zihura umuceri zaguzwe amamiliyoni zimaze imyaka umunani zidakora

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo mu karere ka Rwamagana barataka igihombo batewe n’imashini baguriwe bagasanga zidakora.

Izi mashini zatangiye kugwa umugese kuko zimaze imyaka umunani zidakoreshwa
Izi mashini zatangiye kugwa umugese kuko zimaze imyaka umunani zidakoreshwa

Mu mwaka wa 2009 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’amakoperative atatu ahinga umuceri mu bishanga biri muri ako karere, baguze imashini 19 zihura umuceri n’izindi 12 zo kuwugosora.

Izo mashini zagombaga kugabanywa ayo makoperative. Ariko kuva zagurwa ntizigize zikoreshwa kuburyo naho ziteretse zatangiye kuzana ingese.

Ntihazwi n’amafaranga yaguze izo mashini kuko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ubw’ayo makoperative nabwo ntibubizi kuko ngo abazitumije batabigaragaje. Gusa ariko bigaragara ko zaguzwe amamiliyoni.

Ntigurirwa Boniface, ni umwe mu bagize koperative CORICYA ifite abanyamuryango 485, ihinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo kingana na hegitari 90 na ari 35.

Avuga ko mu mwaka wa 2007 uwari perezida w’iyo koperative witwa Habameshi Jean Marie Vianney yabasabye ko batanga amafaranga kugira ngo bagure imashini zihura umuceri.

Amakoperative yagombaga gutanga 25% by’amafaranga yagombaga kugura izo mashini kuko ngo hari umushinga w’Abanyamerika witwa CDI VOCA wabatangiye iyo 75% yari isigaye.

Ntigurirwa avuga ko buri munyamuryango yatanze 8000RWf, yatanzwe mu bihembwe bine.

Akomeza avuga ko izo mashini zihura umuceri bazigejeje mu gishanga bagerageje kuzikoresha biranga kuko ngo bashyiragaho umuceri ntizibashe kuwuhungura.

Agira ati “Uburyo zikoze nta bushobozi zifite bwo guhungura umuceri rwose kuko nta mbaraga zifite.”

Akomeza avuga ko uwari umuyobozi wabo, amaze kubona ibyo, yahise ava ku buyobozi asiga izo mashini arigendera kuburyo ngo ubu batazi aho aherereye.

Undi muhinzi w’umuceri witwa Musabyimana Emmanuel avuga izo mashini zari zije kubafasha guhura umuceri kuko bari basanzwe bawuhura ku mabuye bikabavuna. Ariko ngo ntacyo zabafashije kuko zitigize zikora.

Agira ati “Ubu turacyahura umuceri ku mabuye rwose kandi bidutera igihombo igihe wataraguritse ukagwa inyuma ya shitingi tuba turi guhuriraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko ikibazo cy’izo mashini yakimenye bakaba ngo bagiye kugikurikirana.

Akomeza avuga ko kandi bazakurikirana n’abayobozi bazitumije muri icyo gihe kugira ngo zibe zasubizwa ba nyirazo bityo babe bahabwa izikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka