Iyo nzu yubatswe n’Akarere ka Kamonyi mu mwaka wa w’imihigo wa 2011-2012, ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mhanga (NAEB). Yuzuye itwaye miliyoni 50RWf.
Iyo nzu isize irangi ry’umweru inyuma, iyo ugeze aho yubatse ku Mugonero mu murenge wa Rugarika, usanga ikinze yaranatangiye kwangirika ku mpande ahagana hasi, irangi n’isima byaratangiye komoka.
Uwitije Patrice, umwe mu bahinzi batuye mu murenge wa Runda, avuga ko akibona iyo nzu bayubaka yanezerewe kuko yumvaga ko agiye gukira imvune zo kujya kugirisha imboga ahinga i Nyabugogo muri Kigali.
Akomeza avuga ko we na bagenzi be batungurwa n’uko ritangiye gusaza nta kintu kirakorerwamo.
Agira ati “Twebwe ntiducuruza ahubwo turaranguza. Tugenda nka saa kumi za mu gitondo kugira ngo tugaruke vuba dusubire mu mirimo. Bubaka ikusanyirizo twari twishimye ariko twayobewe impamvu batarikoresha ngo baturuhure.”
Abo bahinzi b’i Kamonyi bahinga ubwoko bw’imboga butandukanye burimo dodo, inyanya, intoryi, amashu na biringanya.
Tuyizere Thadée, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangaza ko kudakoreshwa kw’iryo kusanyirizo byatewe n’uko NAEB itatanze ibikoresho byose byari bikenewe ngo rikoreshwe.
Akomeza avuga ko ariko kuri ubu bari gukorana bya hafi na NAEB kuburyo ibyaburaga muri iryo kusanyirizo byose bizashyirwamo rigatangira gukora. Ariko ntatangaza igihe nyacyo iryo kusanyirizo rizatangiriraho gukora.
Agira ati “Icyiciro cyo kubibara (ibibura) cyararangiye. NAEB yihaye inshingano zo gushyiraho ibibura byose, noneho akarere nako kiha inshingano zo kuhageza amazi no gushaka abazahakorera. »
Uretse imirimo yo gusana ahatangiye gusenyuka, ibindi bikoresho bikenewe n’ibizajya bifasha mu kubika imboga ku buryo zitangirika.
Ubwo tariki 10 ugushyingo 2016, Mureshyankwano Marie Rose, Gouverineri w’Intara y’amajyepfo, yasuraga Akarere ka Kamonyi yabwiye abayobozi ko bakora ibishoboka byose iryo kusanyirizo ry’imboga rigatangira gukora bidatinze.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva nawe ra, ngo gushaka abazahakorera, ngo gutangira gutekereza uko bazahageza amazi n’umuriro. Ibaze nawe, kuva 2011; Reka turebe, ubwo hashize imyaka ingahe ra? Ubwo ni imyaka hafi 6; Umwana wavutse ry’ubakwa atangiye uwambere primaire. Ubwo se umuvuduko mu iterambere PAUK KAGAME adusaba urihe. Ni agahinda, habuze gikurikirana. Niba ari chambre froide , hariya kuri MANUMETAL barazicuruza; Zigura hafi Miliyoni 10 z’amafaranga y’u RWANDA. Udatera imbere nyine aba asubira inyuma. Ubwo uwashaka kumenya aho byapfiriye yahamenya.
Muzagere no kuri Bazirete mu ntara y’uburengerazuba murebe isoko ry’imboga ryamaze kuzuzwa maze umuhanda wahanyuraga ugana mu mujyi wa Rubavu ugahita wimurirwa ahandi(Nyakiriba). Birashoboka ko inzego bwite za Leta zitabanza kujya inama mbere yo gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye.