Igiciro cy’imbuto zo guhinga cyikubye kabiri

Abahinzi bo mu karere ka Ngororero bavuga ko bahangayikishijwe n’imbuto y’ibishyimbo yahenze, yikuba kabiri, kandi ari igihe cy’ihinga.

Ngirabakunzi Fabien wo mu murenge wa Kabaya, avuga ko guhenda kw’imbuto gukabije, kandi ko mbere bitigeze bibaho.

Yagize ati «Nk’ubu tugeze mu gihe cyo guhinga ibishyimbo n’amashaza, ariko ikiro cy’imbuto y’amashaza ni 1500frw naho ibishyimbo ni 800frw. Ntibyigeze bibaho mu mateka yacu ».

Abatuye Ngororero bavuga ko, mbere imbuto itarenzaga amafaranaga 350frw ku kilo cy’ibishyimbo, n’amafaranga 650frw ku kilo cy’amashaza.

Intandaro yo kubura umusaruro, abaturage bavuga ko yaba ari amapfa yabaye muri aka gace mu mpera z’umwaka wa 2015, kugera ku isarura rishize.

Bavuga ko kuba imbuto ihenze bishobora gutuma hari abadatera ihagije, nabyo bikazagira ingaruka ku musaruro.

Ndirirehe Tharcisse, avuga ko igihe cy’ihinga ubundi yabaga afite imbuto iwe mu rugo ndetse akanaha abaturanyi be ariko ubu akaba nawe ntayo afite.

Ati « ntabwo warenganya abaturage kuko ntibari kubika imbuto kandi bashonje mu ngo zabo. Ibyabaye nanjye byangezeho sinabitse imbuto nk’ibisanzwe »

bateguye imirima ariko bagowe no kubona mbuto
bateguye imirima ariko bagowe no kubona mbuto

Kuva mu mwaka wa 2014, mu karere ka Ngororero bashyizeho ibigega abaturage bahuriraho bagahunika umusaruro.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Kanyange Christine, avuga ko mu musaruro bahunitse hatarimo ibishyimbo n’amashaza.

Nawe agaruka ku kuba abaturage batarejeje neza mu gihembwe cy’ihinga gishize, ariko nabo ngo bakaba bataribikiye imbuto ku bera uburangare.

Ati « kuba bihenze ni ingaruka zo kuba abahinzi batarejeje neza ariko nabo bakagira n’ingeso yo kugurisha umusaruro wabo wose ntibasige imbuto ».

Akomeza abasaba gukora uko bashoboye bakabona imbuto bagahingira igihe kugira ngo babashe guhangana n’icyo kibazo kitazagaruka no mu bihe bitaha.

Mu karere ka Ngororero, ibishyimbo n’amashaza biri mu bihingwa byatoranyijwe kwibandwaho muri iki gihembwe cy’ihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka