Ibihombo abahinzi bakura mu kudakurikirana ubuhinzi bwabo bigiye kuvaho

Hadutse porogaramu ya telefone yiswe AgriGO ikora nk’ikayi y’umuhinzi izajya ifasha abakora mu bikorwa by’ubuhinzi kubukurikirana no kubona ubujyanama ku buntu.

AgriGO ni porugaramu ifasha umuhinzi kubika neza amakuru y’ibikorwa bye n’agaciro kayo mu mafaranga, bityo akabasha kumenya igishoro cye.

Rulinda umwe mu bahinzi watangiye gukoresha iyi porogaramu avuga ko ubu yishimiye ko abonye icyo yakwita ikayi y’umuhinzi, azajya yandikamo igishoro cye bityo akabasha kudahendwa ku isoko.

Agira ati “Ubundi impamvu abamamyi batugize imbata, ni uko natwe abahinzi usanga tutazi neza igishoro cyacu, noneho ugasanga dupfa kwemera igiciro cyose, hayabayeho kumvikana hashingiwe ku gishoro cyacu.”

Uretse gufasha umuhinzi kubika amakuru y’imirimo ye, umuhinzi ukoresha AgriGO azabasha kwakira ubujyanama bw’ihariye kuri telephone ye, hashingiwe ku bwoko bw’imbuto yateye, ingano yayo n’igihe yatangiriye imirimo ye yihinga.

SHIKAMA, umuyobozi wa GO Ltd ari nayo yakoze AgriGO avuga ko impinduka AgriGO izaniye abahinzi ari uko byoroshye kubahiriza ingengabihe y’igihinga kandi umuhinzi akabasha kumenya uko abara inyungu.

Ati “Ubuhinzi bw’umwuga ni ngombw akumenya igishoro, AgriGO ni ikayi’umuhinzi nk’uko umucuruzi nawe agira iye. Usanga umuhinzi kuko ariwe wigiriye guhinga atabara umubyizi we, cyangwa se imbuto yakoresheje yaba atayiguze akumva ntacyo bitwaye.”

AgriGO itanga ubujyanama ku muhinzi ku untu, mu gihe kubika amakuru bitwara 17Frw gusa, igihe cyose umuhinzi akoresheje AgriGO. Bivuze ko umuhinzi ashobora gukoresha amafaranga atarenze 500Frw ku gihembwe k’ihinga.

Kuri icyo giciro kikarangira azi neza umusaruro wizewe, akamenya n’uko yakumvikana igiciro kirimo urwunguko ku isoko.

Iyi porogaramu iboneka kuri telefoni igendanwa ukanze kuri *950# ku bantu bakoresha umurongo wa MTN cyangwa ugasura urubuga rwabo rwa www.agrigo.rw ukamenya andi amakuru. Shikama avuga ko n’indi mirongo ikazajyaho mu minsi ya vuba.

Yizeza ko iri koranabuhanga rizatuma ibigo by’imari n’amabanyi abasha kongera imaria shora mu buhinzi, kuko umuhinzi azaba ashobora kugaragaza neza amafaranga akorsha n’umusaruro akura mu bihinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dushyigikiye ibitekerezo n’imishinga yose iteza imbere ubuhinzi bw’umwuga mu Rwanda, AgroGo n’ikitegererezo!

Frank Mugarura yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Nishimiye iyi program kuko izadufasha byinshi mubuhinzi tukabasha kwiteza imbere turabashimiye mukomerezaho kutugezaho technology

Nsengiyumva Augustin yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka