Ibigo by’imari biravugwaho kwaka inyungu y’umurengera abahinzi

Abahinzi bavuga ko iyo basabye inguzanyo y’ubuhinzi mu bigo by’imari bayibona bibagoye kandi bakayibaha ku nyungu iri hejuru bigatuma badatera imbere.

Inzego zitandukanye zari zitabiriye iyi nama mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo bwo kuzamura umusaruro w'umuceri
Inzego zitandukanye zari zitabiriye iyi nama mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo bwo kuzamura umusaruro w’umuceri

Byavuzwe n’abahinzi b’umuceri ubwo bari mu kiganiro cyo kungurana ibitekerezo hagamijwe kongera umusaruro, cyateguwe n’umuryango ‘ICCO Cooperation’, usanzwe ukurikirana abahinzi b’ibigori n’umuceri, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’amakoperative anyuranye ahinga umuceri, abakuriye inganda ziwutunganya, abawucuruza, na bimwe mu bigo by’imari iciriritse n’abandi.

Bamwe muri abo bahinzi bemeza ko inguzanyo zibaremerera kubera inyungu ziri hejuru bakifuza ko ibigo by’imari byabagabanyiriza, nk’uko Habarurema Syldio wo mu karere ka Nyagatare abivuga.

Agira ati “Inyungu twakwa nk’abahinzi ntizitandukanye n’izicibwa abacuruzi kandi akenshi abahinzi ari abantu b’ubushobozi buke. Inyungu batwaka ni 18% muri amwe mu ma banki na 24% ku mwaka muri SACCO, tukifuza ko hagira igikorwa bakatugabanyiriza”.

Yongeraho ko kwishyura iyo nguzanyo bibagora cyane cyane nk’iyo bahuye n’ibiza ntibeze neza, bikabasaba gushaka ahandi ubwishyu.

Abakuriye ibigo by’imari iciriritse na bo bemeza ko inyungu iri hejuru ariko ngo biterwa n’uko nabo bafata amafaranga mu yandi ma banki bagomba kungukira.

Banki y’ Igihugu y’iterambere (BRD) ntiyemeranya n’aba bakuriye ibigo by’imari iciriritse bazamura inyungu ku nguzanyo baha abahinzi, ngo kuko nayo iyo igiye guha amafaranga ibyo bigo ibica inyungu iri hasi.

Jackson Ndaruhutse, ukuriye ishoramari mu buhinzi muri BRD, agira ati” Twebwe duha amafaranga ibigo by’imari ku nyungu iri hasi, kuri 12% tukabisaba ko byayahera abaturage kuri 18% ariko ugasanga biyabahera kuri 25%.

Yego na byo biba bikeneye kunguka ariko ntibigashyire hejuru cyane. Tugomba kubyigaho twese kugira ngo bitungane ku nyungu zacu twese”.

Umuyobozi wa ICCO Cooperation, Netlyn Bernard, avuga ko mu nshingano zabo bongerera ubushobozi abahinzi ariko bakanabahuza n’ibigo by’imari kugira ngo biborohereze.

Umuyobozi wa ICCO Cooperation, Netlyn Bernard avuga ko umuryango ayobora ugamije kongerera ubushobozi abahinzi b'umuceri
Umuyobozi wa ICCO Cooperation, Netlyn Bernard avuga ko umuryango ayobora ugamije kongerera ubushobozi abahinzi b’umuceri

Ati “Twongerera ubushobozi abahinzi baciriritse kugira ngo babashe kuzamura bizinesi zabo. Ikindi dukorana n’ibigo by’imari, tubyongerera imari noneho tukabihuza n’abahinzi b’umuceri kugira ngo biborohereze kubona inguzanyo”.

Akomeza avuga ko ICCO Cooperation izakomeza gufatanya n’u Rwanda guteza imbere igihingwa cy’umuceri n’ibigori, bityo bizanire inyungu itubutse abahinzi n’igihugu muri rusange.

Mu Rwanda uyu muryango ukorana n’amakoperative 11 ahinga umuceri binyuze mu mushinga uwushamikiyeho witwa STARS, aho ukurikirana abahinzi ibihumbi 44, muri bo 50% bakaba abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyitwa BPR atlasmara cyo kiguha inguzanyo ku nyungu runaka ukazatungurwa ugiye kuyirangiza bazamuye inyungu,wababaza ngo ni "system" yabiteye kandi ubwo ayawe akarigita ukwo

Leans yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka