Hatangijwe ubushakashatsi bugamije kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi

Mu Rwanda hagiye gukorerwa ubushakashatsi bugamije kubungabunga amazi n’ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ubu bushakashatsi buzaba ku bufatanye na Chinese Academy of Sciences hamwe na UNILAK
Ubu bushakashatsi buzaba ku bufatanye na Chinese Academy of Sciences hamwe na UNILAK

Ubwo bushakashatsi buzakorwa ku bufatanye bwa Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisite ya Kigali (UNILAK), na Kaminuza y’ubuhinzi n’amashyamba yo mu Bushinwa ishamikiye kuri Chinese Academy of Sciences, ngo buzatuma umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongera ku buryo bushimishije.

Mu nama yahuje izo mpande zombi yabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2017, Prof Fadong Li umwarimu akaba anakuriye ubwo bushakashatsi, avuga ko u Rwanda nk’igihugu gikomokamo uruzi rwa Nil, kigomba kuba icya mbere mu kubona inyungu ikomeye mu buhinzi.

Yagize ati “Dufite ubuhamya bukomeye bw’uburyo mu myaka yatambutse twabashije kubyaza umusaruro ubutaka twari dufite nk’Abashinwa, dukoresheje ikoranabuhanga. No mu Rwanda birashoboka”.

Prof Fadong Li asanga Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bafite isoko ya Nil
Prof Fadong Li asanga Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bafite isoko ya Nil

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko ubwo bufatanye na Kaminuza y’ubuhinzi n’amashyamba, buzatuma hari ingamba zikomeye zo kubungabunga amazi n’ubutaka zifatwa, zikaba ishingiro ryo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi Abanyarwanda babukuramo.

Ati “Ubu bushakashatsi buzamara igihe cy’imyaka itanu, buzerekana uburyo amazi apfa ubusa atwarwa n’inzuzi kubera isuri yabungwabungwa, akabyazwa umusaruro akoreshwa icyo agomba gukoreshwa.

Buzerekana kandi uburyo bwo guhagarika ibiza biterwa n’ubutaka bugenda bwangirika, ndetse no guhagarika inkangu n’isuri, biboneka cyane mu gihe cy’imvura”.

Bazaboneraho no kwiga uburyo isuri yarwanywa hagamijwe kuzamura ubuhinzi nk’imwe mu kingi ya mwamba y’ubukungu bw’igihugu.

Dr Ngamije Jean Uyobora UNILAK
Dr Ngamije Jean Uyobora UNILAK

U Rwanda nk’igihugu gifite abaturage benshi ku bucucike bw’abantu 493 kuri Kirometero kare, rufite ingaruka zikomeye ku ikoreshwa nabi ry’ubutaka n’amazi, aho bibangamira uburyo bwo kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, butunze umubare munini w’abatuye u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka