Aba bahinzi bakomeza bavuga ko hari abatayinywa kuko bayifata nk’ikinyobwa cy’abazungu.
Abandi bakavuga ko bayifata nk’igisindisha kuburyo ngo ishobora no gutera ibibazo by’umutima; nkuko Nyiranzeyimana Enatha umwe muri abo abisobanura.
Agira ati “Harimo abavuga ko barwaye umutima ko iyo bayinyweye bituma umutima ukubitaguriza.
Njyewe ntarayinywa numvaga ko ikawa ishobora kunywa abantu b’abagabo ko umuntu iyo ayinyoye azengurira mbega nkayifata ko isindisha umuntu.”
Iyo myumvire yatumye abahinzi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi, batangiza ubukangurambaga bwo kunywa Kawa; tariki ya 03 Uguhyingo 2016.
Tabaro Theobar, Perezida w’abahinzi ba Kawa bibumbiye muri koperative yitwa COCAGI, asobanura ko abahinzi bazanaga Kawa yose ku ruganda ntibasigarane na nke yo kunywa kandi yongera imbaraga.
Akomeza avuga ko babashyiriyeho icyumba cyo kunyweramo Kawa izabafasha kongera umubare w’abaturage bayinywa.
Nyiramahoro Theopiste, umuyobozi w’impuzamakoperative y’abahinzi ba Kawa mu Rwanda ashimira abo bahinzi ba Kawa kuko aribo abandi mu gukangurira abaturage kunywa Kawa.
Agira ati “Reka dushimire COCAGI n’akarere ka Rusizi kuri iki gikorwa cyiza gitangijwe niho hambere hatangijwe uyu mushinga wo gukangurira abaturage kunywa ikawa.”
Abo bahinzi bagera ku 1075, ubwo iyo gahunda yo gushishikariza abaturage kunywa Kawa, boroje bagenzi babo bakennye inka 10, batangira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 75.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|