Hadutse ibyo bise “Guhinga mu buryo bw’Imana”

Umuryango utegamiye kuri Leta “Transformation Leadership Center” wazanye uburyo bushya bwo guhinga mu Karere ka Gicumbi bise “Guhinga mu buryo bw’Imana”.

Uyu murima uhinze mu "Buryo bw'Imana".
Uyu murima uhinze mu "Buryo bw’Imana".

Musabyemariya Vestine, ukora muri uyu mushinga, atangaza ko ubu ari uburyo bwo guhinga badakomerekeje ubutaka, ahubwo bakagenda bacukura utwobo duto bagateramo imyaka.

“Guhinga mu buryo bw’Imana” avuga ko ari uburyo bwo guhinga ubutaka ariko bugahamana umwimerere wabwo.

Ibyatsi baharuye babisasa mu murima kugira ngo nibibora bizabe ifumbire yo gufumbiza imyaka yabo bahinze.

Ati “Impamvu twabyise guhinga mu ‘buryo bw’Imana’ ni uko ubu buhinzi bugamije kurengera ibidukikije twirinda guhinga ubutaka ngo budatwarwa n’isuri kuko no kubuhinga bituma busaza”.

Abenshi mu baturage ntibazi ubu buryo bwo “guhinga mu buryo bw’Imana” bushya bwadutse muri aka karere kuko bari bameneyereye uburyo bwo guhinga bahuje ubutaka bakabona guteramo imyaka nk’uko uwitwa Turinabo Jacques abitangaza.

Yatangajwe n’ubu buhinzi kuri we, avuga ko butatanga umusaruro kuko yumva ko igihingwa gikurira mu butaka nk’ibijumba, imyumbati, n’ibindi binyabijumba bikenera gukurira mu butaka bworoshye bitakwera neza.

Ati “Bakibivuga natangaye! Ni yo mpamvu nasobanuje niba ubwo buhinzi bwemewe koko, numvise bushobora kudatanga umusaruro.”

Umukozi, ukuriye Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Gicumbi, Murindangabo Yves Theonetse, avuga ko ubwo buhinzi bubaho ariko kubwita ko ari “Guhinga mu buryo bw’Imana” ari ba nyiri uwo mushinga bawubyise atazi impamvu.

Kuba batera imyaka badahinze ubutaka ngo na byo ni bumwe mu buryo bukoreshwa cyane mu bihugu byateye imbere.

Yemera ko guhinga muri ubu buryo ari byiza kuko bituma ifumbire iguma mu butaka kuko ubutaka baba bataburimbuye bukagumana umwimerere ndetse ntibutwarwe nisuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ubwo bita zero tillage! ariko bukorwa mu butaka budakomeye ndavuga buseseka cyane! sinzi niba rero no mu rwanda bizashoboko!

hhhh yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka