Abahinzi bakererwa guhinga kuko hari imbuto zigitumizwa hanze

Umuryango wigenga uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRIFOP), uvuga ko gutumiza imbuto mu mahanga aribyo bituma abahinzi batazibonera igihe bikagira ingaruka ku musaruro.

Imbuto y'ibigori bakunze kwita Hybride, itanga umusaruro mwinshi ariko usanga inyinshi tumizwa mu mahanga
Imbuto y’ibigori bakunze kwita Hybride, itanga umusaruro mwinshi ariko usanga inyinshi tumizwa mu mahanga

Byavugiwe mu nama yahuje uyu muryango, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa babo mu buhinzi, tariki 05 Ukwakira 2016.

Safari Jean Bosco, umuyobozi wa AGRIFOP avuga ko gukemura ikibazo cy’imbuto ari uko nyishi zikenerwa zatuburirwa mu Rwanda. Imbuto zitumizwa hanze zirimo ibigori n’ingano.

Agira ati “Kugira ngo iki kibazo gikemuke, ni uko ibigo by’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abatubuzi b’imbuto, bafata za mbuto nziza za “hybride” bagatuburira nyinshi mu Rwanda kuko kuzitumiza hanze bigorana bigakerereza abahinzi, bikanatubya umusaruro.”

Akomeza avuga ko ubufatanye ku barebwa n’ikibazo cy’inyongeramusaruro muri rusange n’imbuto by’umwihariko,ari bwo buzatuma haboneka igisubizo kirambye cy’iki kibazo.

Safari avuga ko ikibazo cy'imbuto kizakemuka ari uko izituburirwa mu Rwanda zizahaza abahinzi
Safari avuga ko ikibazo cy’imbuto kizakemuka ari uko izituburirwa mu Rwanda zizahaza abahinzi

Iyo nama yabaye yari igamije kureba uko umuhinzi yakoroherezwa kubona inyongeramusaruro, imbuto n’ibindi byatuma ahinga by’umwuga agamije umusaruro utubutse.

Ni nyuma yaho abahinzi bakomeje kwinuba kubera ko batabonera igihe imbuto bigatuma batinda guhinga, ntibabone umusaruro uko babyifuza. Imbuto bakunze kutabonera zirimo ibigori.

Nyirahabimana Espérance, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu karere ka Rubavu, avuga ko kenshi babona imbuto batinze bikagira ingaruka ku bahinzi.

Agira ati “Iyo imbuto yatugezeho itinze, abahinzi batera batinze imvura yatangiye kuba nke, ugasanga bijujuta kuko bataba bizeye umusaruro mwiza”.

Ndabamenye avuga ko ikibazo cy'imbuto kizaba cyakemutse bitarenze umwaka wa 2018
Ndabamenye avuga ko ikibazo cy’imbuto kizaba cyakemutse bitarenze umwaka wa 2018

Umuyobozi w’ishami ryo kongera umusaruro mu kigo cy’igihugu gishinzwe buhinzi n’ubworozi (RAB), Ndabamenye Thélesphore, avuga ko barimo gukangurira abakora mu by’imbuto kuzongera.

Agira ati “Mu Rwanda dufite abahanga mu bushakashatsi ku by’imbuto, tukaba tubakangurira gukora cyane kugira ngo bazongere mu bwiza no mu bwinshi. Basabwa gufatanya na MINAGRI ibinyujije muri RAB ngo bakore ubushakashatsi buteye imbere ku bijyanye n’amoko atandukanye y’imbuto”.

Akomeza avuga ko ibi bizatuma n’abatubuzi b’imbuto bo hirya no hino mu ntara z’igihugu babona imbuto ihajije, bayitubure ku bwinshi bityo igere ku baturage bose.

Ndabamenye avuga ko kuri ubu mu Rwanda hari abatubuzi bagera kuri 80 bemewe, batuburira imbuto ku buso bugera kuri hegitari 1000. Ibi ngo bikaba byerekana ko iki kibazo cy’itinda ry’imbuto kizaba cyakemutse bitarenze umwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka