Guhuza inyigisho kw’abafashamyumvire bizongera umusaruro w’ubuhinzi

Abahinzi-borozi bifuza ko imiryango n’ibigo bitandukanye bibafasha mu buhinzi byahuza inyigisho bitanga kuko ngo hari ubwo binyuranya bikagora umuhinzi.

Umuyobozi wungirije wa FAAS, Ndagijimana Narcisse
Umuyobozi wungirije wa FAAS, Ndagijimana Narcisse

Byavugiwe mu nama rusange y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iyamamazabuhinzi (FAAS), yabaye tariki 28 Ukuboza 2016.

Iyi nama yari igamije kureba uko abagize FAAS bahuriza imbaraga hamwe ngo babashe kuzamurira ubumemyi umuhinzi bityo umusaruro wiyongere na we yunguke arusheho gukunda umwuga we.

Gafaranga Joseph, umwe mu bagize umuryango w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda (IMBARAGA) avuga ko iri huriro rizabagirira akamaro.

Agira ati “Iri huriro rizatuma abamamazabuhinzi bagera ku bahinzi benshi kandi bagahuza ibyo babigishabirinda kuvuguruzanya kuko iyo binyuranye bibayobya.

Ni ngombwa rero ko babanza kumvikana ku byo bagiye kugeza ku bahinzi mbere y’uko igikorwa gitangira.”

Akomeza avuga ko FAAS igomba gukurikirana gahunda nyinshi zifitiye akamaro abahinzi zirimo na “Twigire Muhinzi” zitaragera ku baturage benshi kuko hari n’abatarayimenya.

Umuyobozi wungirije wa FAAS, Ndagijimana Narcisse avuga ko iri huriro rishinzwe guhuza ibikorwa by’abakora mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi.

Ati “Tugira imiryango inyuranye ikora mu iyamamazabuhinzi, hari Leta ndetse n’abikorera, buri wese akagira uburyo akoresha iyo agiye guhura n’abahinzi n’aborozi.

Iri huriro rero rigamije guhuza ubu buryo kugira ngo haboneke ububereye abahinzi, bityo n’ubumenyi buva mu bushakashatsi bubagereho uko bwakabaye.”

Yongeraho ko ibi ari byo bizatuma imbogamizi zaterwaga no kudahuza ibipimo by’ifumbire cyangwa by’imiti iterwa ku bihingwa zivaho bityo umusaruro wiyongere.

Inama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye mu iyamamazabuhinzi
Inama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye mu iyamamazabuhinzi

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) muri iyo nama, Maria Nirere yavuze ko inama nk’iyi ari ingirakamaro.

Agira ati “Iyi nama ni ingenzi kuko ituma abantu baganira bakareba ibibazo byugarije abahinzi n’aborozi n’ahari imbaraga zakwifashishwa mu kubikemura.

Habaho guhanahana ubunararibonye ku byateza imbere ubuhinzi bityo umuvuduko mu iterambere ry’igihugu ukiyongera.”

MINAGRI ivuga ko ubukangurambaga mu buhinzi bugenda buzamuka kuko ngo muri 2012 abahinzi-borozi bagerwagaho na servisi z’ubuhinzi bari 32% mu gihe ubu bari hejuru ya 75%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka