Gatsibo: Haracyagaragara imbogamizi mu buhinzi bw’ibigori na soya

Abahinga ibigori na Soya mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko bagifite imbogamizi zituma ubuhinzi bwabo budatera imbere nk’uko babyifuza.

Igihingwa cya soya kimwe mu bihingwa cyane mu Karere ka Gatsibo
Igihingwa cya soya kimwe mu bihingwa cyane mu Karere ka Gatsibo

Aba bahinzi bishimira kuba baramaze guhabwa amahugurwa ku buhinzi bwa kijyambere bifashishije ifumbire, kuko bibafasha kubona umusaruro kandi bahinze ku butaka buto.

Bavuga ko gushyira mu bikorwa aya mahugurwa bikomeje kubagora, kubera ubushobozi buke butuma ubuhinzi bwabo butagenda neza.

Kimwe mu byo aba bahinzi basaba ni ukoroherezwa kubona inguzanyo mu ma banki, kugira ngo barusheho guteza imbere ibikorwa byabo nk’uko Hakizimana Alexandre abivuga.

Agira ati” Turasaba ko twakoroherezwa kubona inguzanyo mu by’ubuhinzi, tukajya twishyura buhoro buhoro bitewe n’umusaruro twabonye”.

Igirukwayo Pierre umujyanama w’ubuhinzi mu kagari ka Munini, avuga ko indi mbogamizi ari uko imbuto ibageraho ikererewe, bigatuma badahingira ku gihe bityo n’umusaruro ukaba mucye.

Ikindi aba bahinzi bahurizaho nk’imbogamizi ngo ni ukubona imiti yica udukoko mu myaka, kuko dutuma imyaka yabo yangirika bikabatera kugwa mu bihombo.

Kuri iki kibazo Udahemuka Bernard ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gatsibo, avuga ko imiti yica udukoko mu myaka yamaze kugezwa mu mirenge yose igize akarere.

Yanyujijwe muri ba “Agro dealers”, ngo cyeretse niba ari amikoro macye y’abahinzi atuma batabasha kuyigura.

Ati” Ikibazo cy’imiti nticyakabaye urwitwazo kuko imiti irahari ku bwinshi kandi yegerejwe abahinzi hirya no hino mu mirenge bahingamo.

Niba ikibazo bafite ari amikoro make twabashishikariza kwibumbira muri za koperative, kugira ngo bisungane babashe kwigurira iyo miti”.

Ubusanzwe abaturage b’Akarere ka Gatsibo ahanini batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Soya n’ibigori ni bimwe mu bihingwa byatoranyijwe mu gihembwe cy’ihinga 2016-2017 A na B, aho ibigori bihinze ku buso bungana na hegitari 28,434 naho soya kuri hegitari 739.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka