Gahunda ya Twigire Muhinzi ibafasha kuzamura ubuhinzi

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko gahunda ya Twigire muhinzi, igenda ihindura imihingire bakabona umusaruro mwiza.

Ishuri ry'abahinzi mu murima
Ishuri ry’abahinzi mu murima

Ubu buryo bushya bw’iyamamaza buhinzi bufite intego yo kunoza, gusakaza amakuru y’ubuhinzi umuhinzi abigizemo uruhare.

Biremamo amatsinda bakigira hamwe mu ishuri ry’umurima uko bahinga kinyamwuga, bagamije kuzamura umusaruro w’ibihingwa batoranyije bahisemo guhinga.

Batamuriza Louise umujyanama w’ubuhinzi avuga ko ibigori bateye mu kugerageza gahunda ya Twigire muhinzi babitezeho umusaruro mwinshi kuruta mbere bahinga mu kajagari.

Yagize ati «Nafashe akarima ka metero 5 kuri 5 nkurikiza amabwiriza baduhaye ubu mfite ibigori bishimishije.
Mbona rwose ntakongera guhingira mu kajagari nkurikije ikigori mbona ahongaho.»

Abahinzi bemezako Gahunda ya Twigire Muhinzi iri kubazamura
Abahinzi bemezako Gahunda ya Twigire Muhinzi iri kubazamura

Nyiranzoga Esperence nawe avuga ko Twigire muhinzi itaraza ngo yateraga imbuto nyinshi yajya gusarura akabona umusaruro muke ariko ubu akaba asigaye abona uhagije.

Ati« Mbere twigire muhinzi itaraza duhingisha umunwa umuntu yateraga indobo 2 akeza indobo 5 ariko ubu ushobora gutera ibikombe 5 agasarura ibiro 150.
Njyewe ngihingira mu akajagari sinarenzaga umufuka 1 w’ibishyimbo ariko ubu ntera indobo 1 nkeza imifuza 4.»

Usabyisa Wilbert umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, mu ntara y’uburengerazuba , ashima uburyo iyi gahunda igenda yumvikana mu bahinzi.

Ati «Iyi gahunda ikozwe nkuko yatekerejwe hari icyizere cy’uko abahinzi bazamukira rimwe bakagera ku musaruro bitezweho nabo bakiteza imbere. »

Usabyisa Wilbert umukozi wa RAB
Usabyisa Wilbert umukozi wa RAB

Mu karere ka Nyamasheke bamaze gukora uturima shuri 1600.

Mu imyaka ibiri iyi gahunda imaze, mukarere kose hahujwe amasite 1176 ateyeho ibigori, ibishyimbo, imyumbati soya nibindi. Ari ku ubuso bwa hegitari ibihumbi 35962

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi gahunda ya TWIGIRE MUHINZI ni nziza kandi izafasha abahinzi kongera umusaruro babifashijwemo n’ abahinzi bagenzi babo
Ahubwo bahabwe amahugurwa bakomeze bongere umusaruro kandi bihaza mubiribwa batibagiwe no guhaza amasoko.

Jado Ness yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Nibyo koko twigire muhinzi ni nziza cyane kuko buri muntu akeneye kugira uruhare mubimukorerwa kugirango arusheho kumva, kumenya ,no kubungabunga ibyakozwe . ariko byazaba byiza murigahunda ya twigire muhinzi bongeyeho nagahunda yo kuhira imyaka ( micro irrigation) bigafasha guhanganwa n’imihindagurikire y’ikirere ibangamira umuhinzi muri rusange.

MUKESHIMANA Simeon yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

Nibyiza ubuhinzi ubworozi biragendana bigafasha igihugu ariko usanga bamwe babwiyama bakaza ikigari ngo niho haba amafaranga baribeshya cyane ubungubu amafaranga asigeye ava mubyaro nuko tutarabisobanukirwa umpakanya azindikire nyabugogo arebe imodoka zisohoka umugi wa kigari zijya muntara atekereze impamvu zisohoka mumugi zijya muntara ambire

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka