Baranengwa kutabyaza umusaruro ubutaka bahawe

Bamwe mubanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya batujwe mu Bugesera mu murenge wa Mayange baranengwa kutabyaza umusaruro amasambu bahawe.

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bavuga ko batari bamenyereye guhinga
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bavuga ko batari bamenyereye guhinga

Aba baturage ni imiryango 36, yahawe ubutaka bungana na hegitari zirindwi, ariko kugera ubu, kimwe cya kabiri cyabwo kikaba kidahinze.

Karake Petero umwe muri abo avuga ko impamvu batabyaza umusaruro ubwo butaka ari uko bamwe muri bo bashaje batabasha guhinga.

Yagize ati “Abageze muzabukuru baba bafite intege nke, bigatuma batabyaza umusaruro ubwo butaka, ibyo bituma babwatira abandi baturage noneho bakagabana iyo bejeje”.

Ariko kandi hari n’abavuga ko batari bamenyereye guhinga, nk’uko Mukarutabana Peace umwe muri abo abivuga.

Ati “Mubyukuri ntituzi guhinga kuko twari dutunzwe n’ubworozi, ariko kuko ugeze iburyasazi azirya ari nzima, ubu turimo kubyiga, gusa bagakwiye kutuba hafi kuko bitoroshye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange Nkurunziza Francis, avuga ko nta gahunda ubuyobozi bw’uyu murenge bufite yo guhingira aba baturage.

Ati “Twakoze icyo twagombaga gukora ubwo twabahaga ubu butaka, ndabasaba gukura amaboko mu mifuka bakiga guhinga nk’uko abo basanze babikora”.

Uyu muyobozi avuga ko leta ntacyo itakoreye aba baturage kuko yabubakiye amazu iboroza amatungo magufi ko nabo bagomba gushyiraho akabo.

Ati “N’ubu tuzakomeza kubafasha uko dushoboye ariko nabo bagomba gushyiraho akabo, kuko ntabwo bazakomeza kubona ababaha ibyo kubatunga buri munsi”.

Nkurunziza avuga ko Umurenge uzakomeza gukorera aba baturage nk’ibyo usanzwe ukorera abandi, nko kubagezaho gahunda ya Girinka n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka