Ubu buryo bwazanywe n’umuryango Icco Coperation, bukubiyemo inyigisho z’abahanga mu buhinzi, bagafasha abahinzi mu gukorana n’ibigo by’imari mu bijyanye n’ubuhinzi no gufasha abahinzi kubona imbuto n’inyongeramusaruro zigezweho hifashishijwe inzobere muri byo.
Kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ugushyingo 2016, ubwo hatangizagwa ubu bury ku mugaragaro, Mbonyinshuti Marcel ushinzwe guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro muri Icco Cooperation, yavuze ko buzafasha umuhinzi kuva ahinga kugeza agejeje umusaruro we ku isoko.
Ibi ngo bizatuma umuhinzi agirwa inama z’uburyo yahingamo, uburyo yakoresha inyongeramusaruro, bamuhuze n’ibigo by’imari kandi abone amafaranga atamuhenze bityo umusaruro wiyongere ndetse n’amafaranga yashoraga mu buhinzi agabanuke.
Yagize ati “Ubu buryo burafasha umuhinzi uburyo bugezweho mu buhinzi abone ibikoresho bigezweho, agirwe inama y’uburyo ahingamo n’ibyo atera bitewe n’inyigo twahakoreye, kandi azagera ku mafaranga ku buryo butamuhenze, bityo umusaruro we wiyongere kandi yunguke amafaranga menshi.”
Mbonyishuti avuga ko biteze ko nibura umusaruro w’umuhinzi uzikuba kabiri ndetse n’amafaranga yashoraga akagabanuka nibura ishuro ebyiri.
Abahinzi biteze ko ubu buryo buzatuma barushaho kwiteza imbere, kuko bari bagowe no gukorana n’ibigo by’imari, ubumenyi bukaba buke mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibikoresho bigezweho ntibabibone, ibi ngo byatumaga bashora amafaranga menshi n’imbaraga nyinshi, kandi ntibabone inyungu ihwanye n’ibyo bashoye.
Munyambanza Evariste yagize ati “Twiteze ubumenyi bwisumbuye mu buhinzi, ibigo by’imari ntibyumvaga ko umuhinzi yashora akunguka akishyura banki, nitubona n’ibikoresho bigezweho, twiteze kuzabona umusaruro ushimishije.”
Uyu mushinga wo guteza imbere abahinzi uri gukorerwa mu bihugu bine, u Rwanda, Senegal, Ethiopie na Burkinafasso, ukaba ari umushinga Icco Cooperation iterwamo inkunga na Master Card Foundation, ukazatwara miriyoni 17 z’amadorari y’Amerika mu gihe cy’imyaka itanu.
Uyu mushinga uzibanda mu ntara y’Uburasirazuba n’Amajyepfo ugere mu gice gito cy’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, ukazagera ku bahinzi basaga ibihumbi 44.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo ariko badusobanuriye uko bakora. Byaba byiza kuko numva byafasha abahinzi atari gusa abo bakorana ahubwo n’abandi babigiraho.
Murakoze