Bafite ubwoba ko imyaka yabo itazera neza

Abatuye akarere ka Ngororero baravuga ko bafite ubwoba bwo kutazeza neza, kuko batinze kubona imbuto, bagatinda guhinga.

Ngororero barahumurizwa ko batakererewe guhinga
Ngororero barahumurizwa ko batakererewe guhinga

Habimana emmanuel wo mu murenge wa Ngororero avuga ko batinze kubona imbuto n’ifumbire, none bakaba baratinze gutangira igihembwe cy’ihinga 2017.

Yagize ati«Twagombye kuba twarateye mu ntangiriro za Nzeli none dore ukwezi kugiye kurangira nibwo tukibona imbuto».

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi b’ubworozi (RAB)’ mu ntara y’Iburengerazuba Nuwumuremyi Jeannine arahumuriza aba bahinzi, avuga ko batarakererwa.

Avuga ko batarakererwa cyane, kandi ko byatewte n’imvura yaguye itinze.

Ati «Ubundi igihembwe cy’ihinga kibanzirizwa n’imvura igomba kubanza gusomya ubutaka.

Kuba yaratinze kugwa nta gikuba cyacitse ahubwo abahinzi barasabwa kurangiza uku kwezi kwa nzeli bamaze gutera.»

Nuwumuremyi Jeannine arashishikariza abahinzi kwihutira gutera imyaka
Nuwumuremyi Jeannine arashishikariza abahinzi kwihutira gutera imyaka

Aba bahinzi banavuga ko babangamiwe n’uko bahabwa ifumbire mva ruganda nyinshi ugereranyije n’iyo bari basanzwe bakoresha, nk’uko Bajyagahe Donatha avivuga.

Ati «Barimo baradutegeka kujyana ifumbire nyinshi ugereranyije n’iyo twari dusanganywe bigatuma dukoresha amafaranga menshi kandi dufite ubuso butoya.

Biratubangamiye, barayitugurisha ku ngufu ».

Kuri iki kibazo, Nuwumuremyi, avuga ko atari uguha abaturage ifumbire nyinshi ahubwo hakurikizwa amakuru ari ku mafishi y’abahinzi.

Ati« mbere biguriraga uko babonye mu kajagari,ubu twarakosoye buri muhinzi afite ifishi imuranga.

Ni nayo abatanga inyongeramusaruro bareberaho ingano y’ubuso hanyuma bagatanga imbuto n’ifumbire bihuye nabwo ».

Uyu muyobozi asaba abahinzi bafite ikibazo nkicyo ko bazajya bareba ku mafishi yabo, maze ahaba hari amakosa agakosorwa hakiri kare.

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi Dusabimana Leonidas akaba avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo ahari amakosa ku mafishi agakosorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka