Bafite impungenge z’ubuke bw’imashini zuhira imyaka

Abahinzi ba soya mu Karere ka Gatsibo barvuga ko kuba imashini zuhira zikiri nkeya bibateye impunene ko bashobora kuzagwa mu bihombo.

Abahinzi mu kuhira bakoresha ipompe zizana amazi akururwa n'imashini ziyavana mu bishanga.
Abahinzi mu kuhira bakoresha ipompe zizana amazi akururwa n’imashini ziyavana mu bishanga.

Babitangaje nyuma y’aho batangiye gutozwa uburyo bwo kuhira imyaka yabo bakoresheje imashini zivana amazi mu bishanga, mu rwego rwo guhangana n’ibihe by’izuba ryatangiye kuba ryinshi mu Karere ka Gatsibo ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba muri rusange.

Uwamahoro Godelive, ukorera ubuhinzi bwa soya mu gishanga cya kanyonyomba ya 2, avuga ko kuba barabegereje uburyo bushya bwo kuhira imyaka ari ibintu byiza, ariko akongeraho ko imashini zikiri nkeya kandi ngo n’izihari zaje zikerewe.

Agira ati “Igihombo cyo tuzakigira kubera ko imashini twifashisha mu kuhira zaje zikerewe zisanga hari imwe myaka yacu yatangiye kuma, byumvikana ko umusaruro twabonaga mbere ntabwo ubu tuzabasha kuwugezaho, ariko zongerewe zikaba nyinshi igihembwe gitaha twazabasha guhangana n’ibihe by’izuba nk’ibi.”

Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo ariko baramara abaturage impungenge bahamya ko mu gihe cya vuba imashini zizongerwa, kandi ko hari na gahunda yo kugomera amazi y’ibishanga, kugira ngo na yo ajye yifashishwa mu kuhira.

Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo, Udahemuka Bernard, agira ati “Hari gahunda irambye yo gushishikariza abahinzi kuhira imyaka yabo kugira ngo birinde kuzagwa mu bihombo kubera izuba ryinshi, uburyo bwo kuhira bwarateguwe hakoreshejwe amazi y’ibishanga, naho ikibazo cy’imashini zikiri nkeya hari rwiyemezamirimo ufiti isoko ryo kuzana izindi.”

Ku wa mbere tariki 6 Kamena 2016, ni bwo mu Karere ka Gatsibo hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu iyi gahunda yo kuhira imyaka hakoreshejwe imashini.

Abahinzi bakaba bashishikarizwa kwibumbira muri za koperative, kugira ngo bajye babasha kubona amafaranga yo kwishyura izo mashini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka