Amasomo ya RAB yatumye aba umuhinzi ntangarugero

Nkurunziza Athanase wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, aravuga ko yabaye umuhinzi ntangarugero abikesha kwiga guhinga kijyambere.

Nkurunziza, uhinga urutoki, avuga ko yari asanzwe ari umuhinzi ariko wabikoraga bisanzwe nta kindi yitayeho.

Nkurunziza ahamya ko igitoki gituruka mu murima we kiba kirengeje ibiro 80.
Nkurunziza ahamya ko igitoki gituruka mu murima we kiba kirengeje ibiro 80.

Nyuma ngo yaje guhabwa inyigisho n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubuhinzi RAB, z’ubuhinzi bwa kijyambere bw’urutoki, na we atangira kubikora mu murima we.

Agira ati ”Mbere nahingaga uko mbonye, kandi icyo gihe wasangaga umusaruro ari muke cyane ugereranije n’uwo mbona ubu”.

Nkurunziza avuga ko nyuma y’aho atangiriye guhinga urutoki akurikije amabwiriza yahawe, asigaye yeza ibitoki byinshi kandi binini, akabikuramo amafaranga menshi kandi yanagaburiye umuryango we.

Ati ”Ubu nshobora gusarura igitoki cy’ibiro 80 cyangwa no hejuru yabyo,kuburyo nkigeza ku isoko amafaranga nkayabona kandi twanariye imineke mu rugo”.

Akomeza avuga ko gukurikiza amabwiriza uko yayahawe ari byo byatumye azamuka, ndetse ubu akaba abarirwa mu bahinzi ntangarugero mu murenge we.

Ngo byanatumye agirwa umufashamyumvire ku gihingwa cy’urutoki, aho ngo afasha amatsinda y’abahinzi b’urutoki akabigisha kuvugurura ubuhinzi bwabo.

Ati ”Abahinzi benshi narabigishije ubu batangiye kuvugurura ubuhinzi bwabo ku buryo na bo mu minsi mike bazaba bamaze kugera ku rwego rushimishije”.

Cyakora ariko, RAB yo ivuga ko abahinzi bataritabira neza amatsinda bigishirizwamo guhinga neza.

Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi muri RAB mu Ntara y’Amajyepfo, Jean de Dieu Dushimimana, asaba abahinzi kuvugurura amatsinda yabo, bagashyira imbaraga mu kubahiriza amabwiriza baherwa muri ayo matsinda kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho gutera imbere.

Ati ”Haracyakenewe imbaraga nyinshi cyane mu matsinda.Turifuza ko mushyiramo imbaraga ku buryo mu gihembwe gitaha tuzabona amatsinda akora neza, atari baringa”.

Nkurunziza ubu afite urutoki ruhinze ku murima yakodesheje imyaka 10, rugizwe n’insina 230 zo mu bwoko bwa FIA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka