Avuga ko kubera ikibazo cy’ibura ry’imvura mu Karere k’Amayaga mu Turere twa Ruhango, Gisagara, igice cy’Akarere ka Muhanga n’igice cya Nyanza abahinzi batitabiriye ihinga ku gihe.
Avuga kandi ko amakuru ava mu kigo cy’igihugu cy’iteganyagihe agaragaza ko imvura imaze minsi mike ibonetse muri utu turere izakomeza kugwa neza, ari na yo mpamvu abahinzi bakwiye kwihutira kurangiza gutera imbuto, kuko ubundi bari baramaze kwitegura.
Agira ati “Abaturage bacu bari bagize ikibazo cy’imvura yari yatangiye kugwa bategura imirima, ariko nyuma irahagarara none ndabasaba kwihutisha kurangiza imirimo y’itera kugira ngo imyaka yabo izakure neza”.
Mureshyankwano avuga ko kubera izuba, ryacanye cyane n’igihingwa cy’imyumbati kititabiriwe nk’uko byari biteganyijwe kuko iyo abahinzi bayitera yari kumira mu butaka ariko ngo ubu bashobora gutera nta kibazo.
Gasana Parfait uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu Ntara y’Amajyepfo na we yemeza ko ikibazo cy’imvura yabuze mu gace k’Amayaga cyatumye ihinga rigenda gahoro.
Yongeraho ko ahari imisozi miremire nka Nyaruguru na Muhanga muri Ndiza imvura yakomeje kugwa, abahinzi bakaba bari gusoza imirimo yo gutera imbuto.
Gasana avuga ko n’ubwo iteganyagihe rigaragaza ko hazaboneka imvura, abahinzi bakwiye kwitegura uburyo bwo kuhira imyaka kugira ngo nigwa nabi batazahomba. Ibi ngo aho byakozwe umwaka ushize, umusaruro warabonetse bishimishije.
Ibihingwa byatoranyijwe mu Ntara y’Amajyepfo byihutirwa guhingwa mu Turere twose harimo ibigoli, bihingwa ahanini mu bishanga, n’ibishyimbo bihingwa i musozi. Gasana avuga ko bitakagombye kurenga tariki 25 Ukwakira 2017, batararangiza gutera.
Agira ati, “Iki cyumweru dutangira cyagombye kurangira bantu bose barangije gutera kuko imvura yabonetse”.
Guverineri Mureshyankwano asaba abayobozi bose b’Uturere tw’Intara y’Amajyepfo, gufasha abahinzi no kubegera kugira ngo ahaboneka ikibazo bagirwe inama bikemuke vuba, kugira ngo hatagira umuhinzi urara ihinga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibihangane bategure igihembwe