Amajyepfo: Barabara igihombo kubera nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori

Abahinzi b’ibigori bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori bahinze izatuma umusaruro ugabanuka bakagwa mu gihombo.

JPEG - 59.1 kb
Nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori, irya ikigori igihereye ku mutima

Aba bahinzi batangaza ibi mu gihe imirima itandukanye yo muri iyo ntara ihinzemo ibigori yatangiye kwibasirwa n’iyo nkongwa idasanzwe kuburyo bamwe batangiye no guhangana nayo batera imiti.

Riberakurora Francois, umunyamuryango wa Koperative IMPAKOMU yahinze ibigori mu gishanga cya Kana giherereye mu murenge wa Byimana, muri Ruhango, avuga ko iyo nkongwa idasanzwe yatangiye kugaragara mu bigori nyuma y’ibyumweru bibiri bimaze kumera.

Bahise batera umuti ariko ngo iyo nkongwa iracyagaragaramo kuko ngo itera amagi abyara izindi mu buryo bwihuse.

Mu gishanga cya Kana, ibigori bihinze kuri hegitari 21. Abagize iyo Koperative yabihinze bavuga ko ubusanzwe iyo ikirere cyabaye cyiza, basaruragamo toni 100 z’ibigori. Ariko ngo kubera iyo nkongwa bazasarura nka toni 40 gusa.

Mu Karere ka Ruhango gusa hegitari zibarirwa muri 250 zibasiwe n’iyo nkongwa idasanzwe.

JPEG - 164.8 kb
Iyo nkongwa idasanzwe yibasiye ibogori ni uko imeze

Ndahimana Celestin, Perezida wa Koperative KOPABAKA yahinze ibigori mu gishanga cya Kayumbu kiri muri Kamonyi, avuga ko nkongwa idasanzwe yageze mu bigori byabo bihinze kuri hegitari 40.

Avuga ko izabatera igihombo kuko ngo ubusanzwe izo hegitari bazisaruragaho toni 180 ariko ngo ubu ntibizera ko bazasarura na toni 100.

Ntihazwi igitera iyo nkongwa

Abo ni bamwe mu bahinzi bo mu turere tugize Intara y’Amajyepfo bavuga igihombo bazahura nacyo kubera nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori bahinze. Bahamya ko n’ahandi muri iyo ntara iyo nkongwa yahageze.

JPEG - 78.6 kb
Imirima itandukanye y’ibigori mu Ntara y’Amajyepfo yibasiwe na Nkongwa. Aho ni mu gishanga cya gishanga cya Kana muri Ruhango

Marie Rose Mureshyankwano, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo atangaza ko Nkongwa idasanzwe yagaragaye mu gihugu hose no hanze y’ u Rwanda. Abwira abahinzi ko hataramenyekana ikiyitera.

Agira ati “Ikibazo cya Nkongwa kiri mu gihugu hose ndetse no mu bihugu duturanye kirahari nko muri Uganda, Kenya. Gusa ntabwo twamenya impamvu igitera.

Ngira ngo ababishinzwe bari gukora ubushakashatsi ku mvano ya cyo, icyo turi gukora ni ukubirwanya dutera imiti.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kibwira abahinzi kuba maso kuko iyo Nkongwa idasanzzwe iri hirya no hino mu gihugu kandi ngo yibasira ibindi bihingwa birimo amasaka.

Mu gihe hagikorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane ikiyitera, RBA ihamagarira abahinzi kubagara ibigori kandi bakabiteramo yitw “Rocket”, Lambda Cyhalothrin cyangwa Supermethrin. Litiro imwe y’iyo miti iterwa kuri hegitari imwe.

JPEG - 95.1 kb
Gutera umuti nibyo bigabanya iyo nkongwa idasanzwe. Uyu ni umuhinzi wo mu Ruhango uri gutera umuti mu bigori

Mu turere dutandukanye cyane cyane utwo mu Ntara y’Amajyepfo turimo Kamonyi, Ruhango na Nyaruguru, batangiye gutera iyo miti. Kandi ngo aho yatewe neza bigaragara ko iyo nkongwa yagabanutse.

RAB ivuga ko iyo nkongwa igaragazwa n’ibimenyetso bikurikira: umutwe wayo ufite ishusho ya“V”, ihera mu mutima w’ikigori yangiza kandi igasigamo imyanda myinshi cyane.

Iyo uyifashe iba inyerera ntihanda nka nkongwa isanzwe, kandi inyuma ku mugongo igira ibidomo bine bikora ishusho y’urukiramende.”

Umuhinzi wakenera ubufasha mu guhangana n’iyo nkongwa idasanzwe yahamagara umukozi wa RAB ku murongo utishyurwa wa 4675.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nidutabare naho ubundi turashize!imyumbati yarabembye none indwara igeze no mu bigori aribyo byari bidutuze.Leta nitabare pe!

Amani yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka