Abize ubuhinzi bajya mu mijyi aho kuguma mu cyaro ngo bafashe abahinzi

Urugaga rw’urubyiruko rukora mu buhinzi (RIAF) rukangurira urubyiruko rwize ubuhinzi kujyana ubwo bumenyi mu cyaro cy’iwabo kuko ari ho bwagira akamaro.

Abahinzi mu cyaro babura ababafasha mu buhinzi kandi hari abize iby'ubuhinzi bibereye mu mujyi
Abahinzi mu cyaro babura ababafasha mu buhinzi kandi hari abize iby’ubuhinzi bibereye mu mujyi

Ibyo biratangazwa mu gihe bamwe mu barangiza kwiga ibijyanye n’ubuhinzi muri za Kaminuza usanga bigira mu bindi mu mijyi aho kujya mu cyaro iwabo ngo babikoreshe bibabyarire inyungu.

Regis Hategekimana ushinzwe ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi muri RIAF, avuga harimo kurebwa uko abarangiza kwiga bajya babanza kumara igihe iwabo.

Agira ati “Turimo turareba uko abarangiza kaminuza cyane cyane abize ubuhinzi n’ubworozi bazajya bahita bajya mu cyaro iwabo bakahamara nibura amezi atandatu. Bizatuma bafasha ba babyeyi babo n’abaturanyi kongerera agaciro ibyo bakora bityo n’umusaruro ukiyongera.”

Komeza agira ati “Niba umwana mu rugo iwabo bezaga Toni eshanu z’umuceri kuri hegitari, azabafasha ku buryo bazeza nibura Toni umunani kuri hegitari. Ibyo ntibabigeraho ubwenge wa mwana afite budakoreshejwe aho kwirirwa azenguruka i Kigali ngo arashaka akazi.”

Hakizimana Etienne, umwe muri urwo rubyiruko wo mu Karere ka Ngororero avuga ko ikibazo bakunze guhura na cyo ari icyo kubona aho gukorera imishinga baba batekereza.

Agira ati “Hari ubwo uba uturuka mu muryango utifashije, nta butaka bugaragara buhari bityo gukora umushinga utekereza w’ubuhinzi ntibikunde ugahitamo kujya gushakira ahandi kuko nta n’ubushobozi bwo kubugura. Ikindi no kubona igishoro ni ingorabahizi.”

Umuyobozi wa RIAF, Hategekimana Jean Baptiste avuga ko kwishyira hamwe ari byo bizabafasha kwikura muri ibyo bibazo.

Agira ati “Mu gihugu hari ubutaka bunini budakoreshwa. Dukangurira urwo rubyiruko kwishyira hamwe mu makoperative kuko ari bwo bagira ingufu bakaba basaba ubwo butaka bwaba ari ubwa Leta cyangwa ubundi budakoreshwa. Bari hamwe ni bwo banishakamo ubushobozi baheraho.”

Akomeza avuga ko bamaze kubona aho batangirira ari bwo n’ibigo by’imari bitakongera kubagiraho ikibazo bityo bikabaha inguzanyo bagakora bakiteza imbere, bagatandukana no guhora basaba akazi ahubwo bakagatanga.

RIAF itangaza ko hejuru ya 60% by’abarangiza kaminuza buri mwaka baba barize ubuhinzi n’ubworozi, ariko ngo hari inganda 140 gusa zicirirtse z’urubyiruko zongerera agaciro ubusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ikindi ngo hagiye gukorwa ibarura ry’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi, hashakwe uko rushyirwa hamwe hakurikijwe ibyo rukora bityo rwongererwe ubushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka