Abaturage ntibanyurwa na serivisi zitangirwa mu buhinzi - Ubushakashatsi

Abaturage ntibishimiye ikiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi ugereranyije n’ibindi byiciro 15 bifitiye akamaro igihugu mu Rwanda, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara.

Abahinzi ntibishimiye serivisi bahererwa mu buhinzi, cyane cyane izibateza imbere
Abahinzi ntibishimiye serivisi bahererwa mu buhinzi, cyane cyane izibateza imbere

Ubu bushakashatsi buzwi nka “Citizen Report Card 2017” bwashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), irumurikiye Inteko ishinga amategeko, bwagaragaje ko serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi ziri ku mwanya wanyuma.

Ubu bushakashatsi buba bugamije kugaragaza uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu bice 15 bifatwa nk’ifatizo ry’ubukungu bw’igihugu.

Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, yavuze ko ubwo bushakashatsi bwerekanye ko serivisi zitangirwa mu buhinzi zishimiwe kugeza kuri 52.5% naho ubworozi buri kuri 56% gusa.

Prof Shyaka Anastase mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma yo kumurika ubwo bushakashatsi
Prof Shyaka Anastase mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kumurika ubwo bushakashatsi

Urwego rwa RGB ruwerekanye ko abaturage babajijwe, basubije ko ubuhinzi burimo ibibazo byo kutabona inguzanyo mu ma banki n’ibigo by’imali, ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.

Uzabakiriho Elias, umuhinzi mworozi wo mu karere ka Nyamagabe wabigize umwuga kuva mu mwaka wa 1982 yabwiye Kigali Today ko nk’umuntu ukora muri urwo rwego arubonamo ibibazo bitandukanye kandi leta ishobora gushakira umuti bigakemuka.

Yagize ati “Ifumbire ni ingenzi mu buhinzi ariko kugeza na n’ubu umuhinzi aracyagorwa no kubona amafaranga agura yayindi bita ko ari ari ifumbire mvaruganda nka NPK n’izindi."

“Buriya hakozwe ubukangurambaga bufite imbaraga, umuturage akigishwa gukoresha imborera ndetse no kuyitegurira byafasha umuhinzi atiriwe atakaza amafaranga menshi ajya kuyigura.”

Uzabakiriho anenga uburyo igihugu kigitumiza imbuto mu mahanga rimwe na rimwe ugasanga ntibereye nziza umuturage ngo imuhe umusaruro ujyanye n’imvune aba yagize.

Yatanze urugero ati “Nk’ubu imbuto z’ingano, ibigori n’izindi hari zimwe ziva mu mahanga zagera mu Rwanda ugasanga zazanye indwara.

“Hashyizweho uburyo zose zajya zituburirwa mu Rwanda byagabanya amafaranga igihugu gitanga kijya kuzana izo mu mahanga kandi usanga nazo zitatanze umusaruro. Ibyo kandi byanakorwa no ku bwatsi bw’amatungo bugatuburirwa mu Rwanda.”

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu gihe tariki 01 Ugushyingo 2017 Abadepite basabye ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine agomba gutumizwa mu Nteko Ishinga Amategeko agatanga ibisobanuro ku bibazo bikigaragara mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Babisabye ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ibidukikije ku ngendo zari zimaze iminsi zikorerwa mu turere tw’igihugu mu rwego rwo kureba itegurwa ry’igihembwe cya mbere cy’ihinga ndetse n’imikoreshereze y’ibishanga.

Ubushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko umutekano muri rusange wishimiwe n’Abanyarwanda bari ku gipimo cya 92.63%.

Inzego z’umutekano ziyobowe n’Ingabo z’igihugu n’amajwi 99.1% zigakurikirwa na Polisi y’igihugu ifite amajwi 98.1%, hagakurikiraho DASSO ifite amajwi 84.7%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka