Abana bo mu duce duhingwamo icyayi bibasiwe n’imirire mibi

Leta iri gushaka uburyo yakemura ikibazo cy’imirire mibi irangwa mu bana batuye mu duce duhingwamo icyayi kuko gihangayikishije.

Abana b'ababyeyi bajya gusoroma icyayi bibasiwe n'imirire mibi
Abana b’ababyeyi bajya gusoroma icyayi bibasiwe n’imirire mibi

Ibi biratangazwa mu gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda rivuga ko mu bugenzuzi ryakoze ryasanze abana bafite ikibazo cy’imirire mibi biganje mu duce duhingwamo icyayi.

Nidhi Joshi, umukozi wa UNICEF mu Rwanda avuga ko icyo kibazo cy’imirire mibi gishingiye cyane ku kuba ababyeyi bakora mu mirima y’icyayi batabona umwanya wo kwita ku bana babo.

Agira ati “Twasanze abenshi mu babyeyi bakora muri icyo cyayi, nta mwanya bagira ngo bite ku bana babo. Hari n’abagore twabazaga, bakatubwira ngo bakora mu cyayi batwite, bamara kubyara, nyuma y’umwaka umwe bakagaruka gukora.”

Akomeza agira ati “Hari abo twabajije icyo baha uwo mwana baba birirwanye mu murima, bakatubwira ko bateka igikoma batwara muri kano gacupa kabamo amazi, umwana akaba aricyo yiririrwa umunsi wose.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’abana bafite imirire mibi bagisanze cyane mu Ntara y’Iburengerazuba n’agace k’amajyaruguru n’amajyepfo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka k’ubuhinzi (NAEB) kivuga ko kiri gushakisha uburyo abana bafite ababyeyi bakora mu cyayi babona uburengenzira bwabo.

Nidhi Joshi, umukozi wa UNICEF avuga ko basanze abana bafite imirire mibi mu bice bihingwamo icyayi, biterwa ahanini no kutitabwaho n'ababyeyi
Nidhi Joshi, umukozi wa UNICEF avuga ko basanze abana bafite imirire mibi mu bice bihingwamo icyayi, biterwa ahanini no kutitabwaho n’ababyeyi

Umuyobozi wungirije wa NAEB, Urujeni Sandrine avuga ko iki kibazo bakimara kukibona, biyemeje gufatanya na UNICEF kugira ngo barebere hamwe uburyo bwo gushyiraho amarerero iruhande y’imirima y’icyayi.

Agira ati “Dushaka uburengenzira bw’umwana uko bukwiye bwubahirizwa, ni muri urwo rwego hazashyirwaho amarerero kandi hamwe yaratangiye, noneho mu gihe umubyeyi ari gukora, umwana nawe akaba ari ku ruhande ari kwitabwaho.”

Akomeza avuga ko iyo gahunda itagamije uburengenzira bw’umwana gusa, kuko umubyeyi uzajya akora yisanzuye kuko umwan ari kwitabwaho ku ruhande, nawe azajya acyura umusaruro mwinshi.

Mujawimana Dancille, wo mu Karere ka Karongi, ukora mu cyayi avuga ko icyo gikorwa kigezweho, yaba ari intambwe yindi bateye mu kazi kabo.

Agira ati “Twari twararenganye, ukirirwa wunamye n’umwana mu mugongo, umwana yarira ukicara mu rume ukamuha ibere. Abana bacu nabo bazacya kandi bitabweho bagire imirire myiza.”

Issa Nkurunziza ,ushinzwe icyayi muri NAEB avuga ko mu mwaka wa 2018 buri ruganda cyangwa koperative izaba yatangiye igikorwa cyo kubaka ku buryo uzarangira nibura 75% baratangiye kuyarereramo.

Umuyobozi wungirije wa NAEB, Urujeni Sandrine avuga ko bagiye gufatanya na UNICEF mu gukemura icyo kibazo
Umuyobozi wungirije wa NAEB, Urujeni Sandrine avuga ko bagiye gufatanya na UNICEF mu gukemura icyo kibazo

Ku bafite inganda z’icyayi, basabwa gushyiraho ayo marerero nta kindi batse umukozi, naho NAEB yo uruhare rwayo ruzaba guhugura ababyeyi n’abazita kuri abo bana.

Abahagarariye amakoperative n’inganda z’icyayi ngo nabo basanga iyo gahunda y’amarerero ntacyo ikwiye kandi irengera impande zombie; nk’uko bivugwa na Rushayigi Innocent uhagarariye uruganda rwa Shagasha.

Agira ati “Iyi gahunda twese tugomba kuyishyigikira kuko mu by’ukuri uretse no kuba ari ukubahiriza uburengenzira bwa muntu, amafaranga tuzakoresha mu gushyiraho ayo mashuri, azagarukira mu musaruro ababyeyi barerewe abana bazatanga kuko uziyongera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka