Abahinzi bagiye kujya babona inguzanyo ku buryo bworoshye

Ikigo cy’imari iciriritse(atlantis), hamwe n’igitanga ikoranabuhanga mu buhinzi(Agritech), byatangije gahunda yo gutanga inguzanyo y’igihe gito ku bahinzi, izishyurwa hiyongereyeho 2%.

Abayobozi ba atlantis na Agritech mu kiganiro
Abayobozi ba atlantis na Agritech mu kiganiro

Agritech yakoze ubushakashatsi ku bahinzi ibihumbi 250, isanga nta mpamvu bafite zatuma Atlantis ibima inguzanyo. Gusa ikavuga ko bose batazibonera rimwe, kubera ubushobozi buke bwa banki.

Agritech ivuga ko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko amabanki yo muri Afurika, atinya gutanga inguzanyo ku bahinzi bazishyura nyuma yo gusarura.

Bavuga ko biterwa no kutizera umusaruro, kubera imihindagurikire y’ibihe iteza ibiza, ndetse n’ubumenyi buke mu buhinzi. Nk’uko Claudius Kurtna ushinzwe ubucuruzi muri Agritech abivuga.

Yagize ati"Urugero rw’inguzanyo itangwa ku bahinzi muri Afurika, ntirurenga 1% by’inguzanyo zose amabanki y’ubucuruzi atanga".

Mu byo Atlantis isaba abahinzi harimo imyirondoro, ibijyanye n’uburyo bahingamo, ingano y’ubuso bw’ubutaka, igihe azasarurira,kumenya niba aho ahinga hari amazi yo kuhira.

Ibaza ko bafite imashini yo kuhira, igihe agurishiriza umusaruro, ingano y’amafaranga azishyura banki, ubwoko bw’imbuto akoresha, ndetse niba akoresha ifumbire.

Imbonerahamwe ya Agritech garagaza ko amabanki muri Afurika adatanga inguzanyo ku bahinzi
Imbonerahamwe ya Agritech garagaza ko amabanki muri Afurika adatanga inguzanyo ku bahinzi

Umuyobozi wa atlantis, Alfred Ndayisaba avuga ko aya makuru yose ariyo atuma batishisha mu gutanga inguzanyo. Avuga kandi ko mu mwaka utaha bazongera amafaranga bagiye gutanga.

Ati “Gusa turaba dutanze hafi miliyoni 500 Frw, ariko mu mwaka utaha tuzaba dutanga kugera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda".

Avuga ko abahinzi ibihumbi 250 nabo bamaze kumenya ko bashobora gusaba inguzanyo bakayihabwa vuba bitabagoye, kubera gukoresha telefone.

Ikindi gituma atlantis yemera gutanga inguzanyo nta mananiza, ni uko Agritech itanga imashini zo kuvomerera ku bahinzi bakorana nayo, ikaba yarabashyize no mu bwishingizi.

Ubufatanye bwa atlantis na Agritech ngo buzakomeza gushakisha no kongera umubare w’abahinzi badafite imiziro yo guhabwa inguzanyo.

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ibarura abahinzi barenga miliyoni ebyiri mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho. Ndifuza kumenya aho Atlantis korera muri Kigali kuko natangiye ubuhinzi muri Gasabo nkaba nkeneye gukorana nabo.

ntiganzwa felix yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka