Abahinzi b’umuceri bifuza ko n’ibisigazwa byawo bigenerwa igiciro

Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare barasaba ko mu kugena ibiciro by’umuceri hazongerwaho n’ibisigazwa byawo kuko byungura cyane ba nyi’inganda.

Ibisigazwa by'umuceri bivamo ibintu byinshi nk'amakara
Ibisigazwa by’umuceri bivamo ibintu byinshi nk’amakara

Murwanashyaka Celestin umuhinzi w’umuceri muri koperative Muvumba Rice Growers ihinga mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba icyanya cya 8, avuga ko ibisigazwa byungukira ba nyir’inganda.

Yagize ati“Aho batunganiriza umuceri hava n’ibiryo by’amatungo ikiro ni amafaranga 100, ibisigazwa byawo (Ibishishwa) bikorwamo amakara ikiro ni 100, twe batubarira umuceri gusa ntibarebe izindi nyungu nyir’uruganda akuramo.”

Yifuza ko ubutaha mu kugena ibiciro by’umuceri haziyongeraho n’ibisigazwa byawo kugira ngo umuhinzi nawe abone kuri iyo nyungu.

Vincent Munyeshyaka Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda avuga ko icyo kibazo koko gikwiye kuzaganirwaho mu kugena ibiciro kuko bigaragara ko abahinzi bahendwa.

Ati “Ubundi mbere abahinzi na bo ntibari bazi agaciro k’ibyo bintu ariko koko ni ikibazo, ubutaha muzazane icyo cyifuzo mubizaganirwaho na cyo kibemo kandi ndizera ko bizatanga igisubizo cyiza.”

Igihembwe cy’ihinga gishize, igiciro cy’umuceri mugufi nticyagombaga kurenga amafaranga 290 naho umuremure amafaranga 300 ku kiro.

Icyo kibazo kimwe n’ibindi ni ibyabajijwe Minisitiri w’intebe ubwo yasuraga abahinzi bakoresha uburyo bwo kuhira mu kibaya cya Kagitumba bahinga ibigori na Soya ku buso bwa hegitari 900 n’abahinzi b’umuceri mu cyanya cya 8 ku buso bwa hegitari 1750 ku wa 27 Ugushyingo 2017.

Abahinzi b’ibigori bo bagaragarije Minisitiri w’intebe ikibazo cy’isoko rito ry’umusaruro wabo kuko ngo bituma rimwe na rimwe ugurishwa mu gihugu cya Uganda.

Bizejwe ko umusaruro w’ubutaha bazahuzwa n’inganda zikorera i Kigali zikaba ari zo zigirana amasezerano na bo harimo gutwara ibigori byatonowe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nsomye iyi nkuru ngira akantu
Ndizera iyo bashyiraho igiciro bavuga igiciro cy’umuceri udatonoye bakabara igishoro umuhinzi yashoye bakongeraho inyungu
Ntabwo kubara igiciro bagishyingira kubizatunganwa
Ibi biragaragarako abahinzi bashaka gukurikirana kugeza umuceri ugeze ku umuryi
Kugirango bibe ni uko bakongera imigabane batanga mu nganda zitunganya umuceri

Ubundi nyiru ruganda siwe ugena igiciro bigakorwa ku rwego rw’igihugu ninzego zose zihagarariwe
Kandi igiciro ntagibwa munsi inganda zizishyura ntizijya munsi.
Urugero rwa Nyagatare aho muhinga season ishyize igiciro cyemejwe yari 285Frw/kg mwe mwumvikanye ni uruganda 290Frw-300Frw
MINICOM ibaye ibyemeye ikabikora nkuko uyu muhinzi abwifuza bwatuma inganda zifunga imiryango
Ubwo natwe aborozi twasaba inyange ko amavuta akurwa mu mata batwongera ariko banadusaba kwishyura add value ishyirwaho ngo amata abyare amavuta
Ubwo na MINIEX yakwitegura kwishyura inyongera y’agafu igurisha BRALIRWA ni ibiryo igurisha aborozi
Abubu babyita kwivanga .com kuko
Nabagurisha inka bazabaza ko bangerwa kubera amahembe ,ibinono ni impu zisigaye zigurishwa
RSSP nihugure abahinzi kuri value chain
Murakoze cyane

Jean Sauveur yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka