60% by’ubutaka bwo guhinga budakoreshwa ku isi buri muri Africa

Ubutaka bwo guhinga budakoreshwa ku mugabane wa Afrika,ngo ni kimwe mu bituma uwo mugabane utihaza mu biribwa.

uhereye ibumoso Mr Strive Masiyiwa, Min Mukeshimana Gerardine na Dr Agnes Kalibata
uhereye ibumoso Mr Strive Masiyiwa, Min Mukeshimana Gerardine na Dr Agnes Kalibata

Hirya no hino ku isi hari ubutaka bwo guhinga butabyazwa umusaruro, ariko ngo hejuru ya 60% y’ubwo butaka buri ku mugabane wa Afrika.Ibyo byavuzwe na Strive Masiyiwa uyobora ikompanyi mpuzamahanga y’ikoranabuhanga Econet, akaba n’umuyobozi w’abafatanyabikorwa b’inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afrika (AGRF),ubwo yitabiraga inama ya transform Africa kuri uyu wa mbere taraiki ya 7 Gicurasi 2018.

Ni mu kiganiro umuryango Nyafrica uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA) n’abafatanyabikorwa ba wo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, muri gahunda y’inama ya Transform Africa iteraniye i Kigali.

Strive Masiyiwa afatanyije n’umuyobozi wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata, na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana ni bo bari bayoboye icyo kiganiro.

Masiyiwa yavuze ko uretse kuba hari ubutaka butabyazwa umusaruro, n’urubyiruko rutitabira ibikorwa by’ubuhinzi ku buryo ibi bizagira ingaruka zikomeye.

Ati “Hejuru ya 60% by’ubutaka bwo guhinga budakoreshwa ku isi, buri muri Afrika. Ndabaha indi mibare, Afrika ifite uburyo igaragaramo budasobanutse, benshi mu bahinzi barashaje, kuko usanga barengeje imyaka 60.

Bisobanuye ko abakiri bato muri Afrika batajya mu buhinzi, mu gihe biteganyijwe ko abaturage ba Africa bazikuba inshuro enye mu mpera z’iki kinyejana, hazaba hari Abanyafrika nibura miriyari enye, ibyo bishobora kuzaba ikibazo gikomeye”.

Strive Masiyiwa avuga ko urubyiruko rwa Africa rukwiye guhagurukira kugana ubuhinzi
Strive Masiyiwa avuga ko urubyiruko rwa Africa rukwiye guhagurukira kugana ubuhinzi

Masiyiwa yavuze ko urubyiruko rwa Afrika rufite amahirwe menshi rutabyaza umusaruro, kuko nta na rimwe abantu baba abatuye imijyi n’abatuye mu byaro badakenera amafunguro.

Gusa ariko na none yavuze ko za leta z’ibihugu zikwiye gushyiraho politiki zoroshya ubuhahirane, kuko hari ubwo usanga igihugu kimwe cyihagije mu biribwa ikindi bituranye cyarabibuze.

Ati “Rimwe hari ubwo usanga n’umusaruro w’ibiribwa warabonetse, ariko ugasanga bitoroshye kuwucuruza ku mugabane. Ugasanga nk’Abanya-Malawi barejeje ibigori byinshi abaturanyi ba bo babikeneye, ariko hakaba nta buryo bw’ubuhahirane bushoboka hagati ya Malawi na Zambia cyangwa Zimbabwe kugira ngo ibyo bigori bigere aho bikenewe.

Birumvikana dukeneye politiki zifite akamaro, niyo mpamvu koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afrika bikenewe”

U Rwanda ruzakira inama ya AGRF 2018

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru hanatangajwe inkuru y’uko u Rwanda ari rwo ruzakira inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afrika (AGRF), ikazaba muri Nzeri 2018.

U Rwanda rwatoranijwe kwakira iyo nama, kubera gahunda z’ubuhinzi rwashyizeho zigamije kongera umusaruro, ibintu rwanashimiwe mu nama y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe yabaye muri Mutarama uyu mwaka, nk’igihugu kiza ku isonga muri Afrika mu kugera ku ntego zo guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yavuze ko ubuhinzi mu Rwanda,bwakemuye ikibazo cy'ibiribwa ku gipimo cya 90%
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yavuze ko ubuhinzi mu Rwanda,bwakemuye ikibazo cy’ibiribwa ku gipimo cya 90%

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yavuze ko ubuhinzi mu Rwanda “bwakemuye ikibazo cy’ibiribwa ku gipimo cya 90%, ariko nanone ntabwo byatuma tudashyigikira umugambi wo guhahirana ibiribwa hagati y’ibihugu bya Afrika, kuko mu Rwanda tutabona umusaruro wa buri kintu kubera ubutaka buto dufite.

Ni yo mpamvu politiki zacu zishyira imbere kongera umusaruro no kuwuhunika, kugira ngo twizere neza ko dushobora gusarura byinshi bishoboka”

Strive Masiyiwa yemeza ko umugabane wa Afrika ufite ubushobozi bwo kugaburira indi migabane, mu gihe ubutaka bwo guhinga bwose bwabyazwa umusaruro ndetse n’abakiri bato bakiyemeza kwinjira mu mwuga w’ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibivugwa ko byakorwa k’ubuhinzi bihora ari byiza rwose, inama zikorwa zitwara iteka amafranga atagira umubare; ariko za RETA nyafrika ntizemera kugabana igihombo gikunze kugaragara kenshi mubuhinzi n’ubworozi (RISKS).
Kuki iyo bigeze k’ubwishingizi n’amafranga y’ingoboka mubihe bibi byo kurumbya, bavunira ibiti mumatwi birengagiza??. Ariko kandi n’ibihugu bikomeye ntibyirengagiza izongorane, zikunze kugwirira abahinzi. F.A.O
is a good witness

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 9-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka