Sudan y’Epfo: Umuyobozi wa UNMISS yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS muri Sudan y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian, tariki 17 Mata 2024, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri iki gihugu, kiri mu murwa mukuru wacyo, Juba.

Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko Lt Gen Mohan Subramanian, ashimira Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo ibyo zimaze kugeraho, birimo kurinda umutekano w’abaturage.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu, Col John Tyson Sesonga wamwakiriye, yanamugaragarije mu ncamake ibikorwa bamaze kugeraho kuva bahagera.

Mu mikoranire yabo, Lt Gen Mohan Subramanian, yagaragaje ko ashimira ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri iki gihugu mu bikorwa byose bakora, cyane cyane mu kurinda abasivili. Ashimangira ko bagaragaje ubuhanga n’ubunyamwuga no kuzuza inshingano, mu nzego zitandukanye no gushyira imbaraga zabo mu gushaka umutekano w’abaturage. Yabashishikarije gukomeza gukorana imbaraga kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.

Uruzinduko rw’uwo muyobozi rwasojwe n’igikorwa cyo gutera igiti, mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kubungabunga ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka