Amajyaruguru yiyemeje gukomeza kuba ikigega cy’igihugu

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru kugirango bakomeze kuba ikigega cy’igihugu mu buryo burambye bashyize imbaraga mu gukora amaterasi ngo umusaruro wiyongere.

Uretse kwongera umusaruro ngo amaterasi yashyizwemo imbaraga mu rwego rwo kubungabunga ubutaka ku buryo nta yindi ntara ihiga amajyaruguru ku bijyanye n’amaterasi.

Gushyira imbaraga mu materasi byatumye barushaho kongera umusaruro
Gushyira imbaraga mu materasi byatumye barushaho kongera umusaruro

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko bashyize imbaraga mu kubungabunga ubutaka bashyiraho amaterasi ku buryo nta ntara ibahiga.

Ati “Kugira ngo umusaruro wiyongere mu buryo burambye cyangwa se kugira ngo intara y’amajyaruguru ibe koko ikigega cy’igihugu mu buryo burambye idahungabanyijwe n’imihindagurikire y’igihe, twashize imbaraga mu kubungabunga ubutaka bwacu tubushyiraho amaterasi y’indinganire. Kugeza ubu ngubu sinzi ko hari n’indi ntara izatugeraho kuko twarakataje cyane”.

Guverineri akomeza avuga ko n’ubwo ubuso bwo gushyirwaho amaterasi bukira bwinshi cyane ariko intera bagezeho itanga icyizere kuko nko mu mwaka ushize wa 2015-2016 mu ntara y’amajyaruguru hakozwe amaterasi 1560 bihwanye na 88% by’amaterasi yagombaga gukorwa muri uwo mwaka.

Abatuye mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko uretse kuba amaterasi abafasha kongera umusaruro ngo yanatumye ibijyanye no kubona ubwatsi bw’amatungo birushaho kuborohera.

Yankurije Clementine wo mu Karere ka Gakenke, avuga ko inyungu bakura mu guhinga amaterasi aruko babonamo ubwatsi bw’amatungo kandi n’umusaruro wabo ukaba wararushijeho kwiyongera.

Ati “Inyungu y’amaterasi ni uko wenda ku bigori hamwe n’ibishyimbo ari byo bikunze kugira umusaruro cyane ariko nkiyo bakimara kuhakora nkibijumba ntamusaruro bitanga”.

Nyirambarushimana Claudine wo mu Karere ka Rulindo avuga ko kuba bahinga amaterasi akamaro babonamo aruko ifumbire yashizwemo niyo amazi aje idapfa kugenda kuko isigara mutwobo (utudumburi) bityo bigatuma imyaka yera neza.

Ati “Inyungu irimo ni uko umuntu akoresha ifumbire nke kandi ukaba wanatera ubwatsi ku ruhande kuburyo ubona ubw’amatungo”.

N’ubwo abaturage bishimra ko amaterasi yabafashije kwongera umusaruro ariko kandi ngo mu gihe cy’imvura nyinshi ntiboroherwa kuko amaterasi agenda acikagurika bikangirika kuburyo byose biba umurima umwe, ugasanga bibateje igihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka