Abashinzwe Iterambere mu tugari barashinjwa kudindiza ubuhinzi

Abakozi bashinzwe iterambere mu tugari tugize Akarere ka Karongi barashinjwa intege nke mu ikorwa ry’amatsinda ya "Twigire Muhinzi".

Hamwe na hamwe mu Karere ka Karongi amatsinda ya Twigire Muhinzi aracyagaragaramo abahinzi ba baringa.
Hamwe na hamwe mu Karere ka Karongi amatsinda ya Twigire Muhinzi aracyagaragaramo abahinzi ba baringa.

Mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy’ihinga cya A, itariki ya 13 Kanama 2016 ni yo Akarere ka Karongi kari kihaye ngo amatsinda ya "Twigire Muhinzi" avuguruye abe yamaze gukorwa, nyuma y’uko byagaragaye ko ayariho yari yiganjemo abahinzi ba baringa, bikica igenamigambi mu buhinzi.

Ni igikorwa abashinzwe iterambere mu tugari bagombaga gufatanya n’abajyanama b’ubuhinzi mu midugudu. Ku matsinda ibihumbi 2 na 992 ateganyijwe, ubu hamaze gukorwa 1895, bikaba biri ku kigereranyo cya 63%, ibintu Umuyobozi w’Akarere Wungirie ushinzwe Ubukugu, Bagwire Esperance, afata nko kutita ku nshingano.

Agira ati ”Ikigereranyo kiri hasi ugereranyije n’igihe cyari cyatanzwe, si uko izo mbaraga zabuze, ahubwo ni uko ababikora batabigira ibyabo.”

Ku ruhande rw’abashinzwe iterambere mu tugari, bo bavuga ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye.

Mbabazi Jimmy, ushinzwe iterambere mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera, ati ”Ibyo twagombaga gukora twagombaga kugendera ku buso, kandi abaturage usanga batazi ubuso bw’ubutaka bwo guhinga bafite, bikadusaba gupima buri murima.”

Muzindutsi Jean, ushinzwe iterambere mu Kagari ka Ruragwe, we ati “Kuzenguruka iyo mirima rero ukorana n’umujyanama w’ubuhinzi udahembwa ntiwamubona buri munsi cyangwa n’ibyo akoze akabyica kubera ko nta gihembo ategereje.”

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, abashinzwe iterambere mu tugari n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge ku wa 26 Kanama 2016, hafashwe umwanzuro ko hifashishwa urubyiruko ruvuye ku rugerero rukagira icyo rugenerwa kugira ngo mu gihe cy’iminsi ine iki gikorwa kibe cyarangiye.

Uretse iri dindira, hari hamwe na hamwe aya matsinda yongeye kugaragaramo amakosa, nk’aho babazaga umuturage ubuso bw’ubutaka bwo guhinga afite, ibyo ababwiye bagahita babishyira ku ifishi batabanje kugenzura ko ari byo, aba na bo bakaba basabwa kongera gusubiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka