Ubwo yari mu Karere ka Karongi kuwa 28 Nyakanga 2016, Nsanganira yagize ati˝Igihugu cyose gifite ubutaka butagera kuri hegitari miliyoni 1.5 bushobora guhingwa, burimo n’ubu tubona bwo mu misozi, ndetse ni nabwo bunini kuko igihugu cyacu kigizwe n’imisozi cyane.
Mutekereze ubwo butaka ubugabanyije abanyarwanda bagera kuri miliyoni 12, ndagira ngo mbasigire uwo mukoro muze kureba buri munyarwanda ubwo yabona bugabanywe, iyo tuvuze rero kubuhuriza hamwe hagamijwe kubwitaho mwakagombye kumva inyungu zabyo.˝
Nsanganira avuga ko imwe mu nzira zo kubyaza umusaruro ubutaka bucye iguhugu gifite ari ukubuhuriza hamwe bakirinda kuba ba nyamwigendaho kuko bituma serivisi zitandukanye leta ibagenera zibageraho neza.
Ku ruhande rw’abahinzi, ngo nabo basanga uru rugero rwakabateye ubushake bwo kwita no kubyaza umusaruro ushoboka ubutaka bucye batunze.
Murenzi Jonathan, umuhinzi wo mu Murenge wa Rubengera ati: ˝Akenshi turabyumva tukabikinisha, ariko urugero nk’urwo rusobanura imiterere nyayo y’ikibazo, bikatwereka intege tugomba gukoresha twita ku butaka bwacu.˝
Nyiramatama Liberée nawe wo muri uyu Murenge ati: ˝Buri munyarwanda wese abashije kumenya iyo mibare, ndakeka tutakongera kubona ibisambu bidahinze cyangwa abahinga uko biboneye.˝
Hakurikijwe iyi mibare itangazwa n’umunyamabanga wa leta muri MINAGRI, bivuze ko bibaye ngombwa ko abanyarwanda bagabana ubutaka bwo guhinga, buri wese yagira ubutarenze hagitari 0.125.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|