Abakozi bashinzwe ubuhinzi barasaba kongererwa amafaranga y’urugendo

Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge y’Akarere ka Bugesera, barasaba kongererwa amafaranga bagenerwa y’ingendo kuko ayo bahabwa atakijyanye n’igihe bitewe n’uko ari make.

Imwe muri moto zahawe abashinzwe ubuhinzi mu mirenge nk'inyoroshyangendo.
Imwe muri moto zahawe abashinzwe ubuhinzi mu mirenge nk’inyoroshyangendo.

Abo bakozi bavuga ko ubuhinzi ari umurimo ukorwa n’abasaga 90% by’abaturage ba Bugesera kandi bukaba ari bwo bubatunze.

Ibyo ngo bituma abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge bagira inshingano ikomeye yo kubegera kugira ngo ubuhinzi butange umusaruro ufatika, babone n’ibyo basagurira amasoko.

Ku rundi ruhande ariko, bavuga ko bahabwa amafaranga make y’urugendo angana n’ibihumbi 69Frw ku kwezi, akaba atabasha kubafasha mu ngendo zose nk’uko babivuga.

Bavuga ko basabwe kugira moto zabo bagendaho, bazihabwa bazigurijwe n’amabanki, ku buryo amafaranga bagenerwa ngo banki iyatwara yose, nk’uko byemejwe n’umwe utashatse ko amazina ye atangazwa.

Yagize ati “Badukata amafaranga aruta ayo batugenera, ku buryo kubona lisansi bisaba gukoresha umushahara wacu. Igihe moto igize ikibazo igapfa, biba ibindi kuko usanga noneho na ya yandi make umuntu yasigaranaga ku mushahara, ahita ashira kuko biba ngombwa ko ayikoresha.”

Undi avuga ko amafaranga y’ingendo yashyizweho mu gihe moto yaguraga milliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri, none kuri ubu moto ikaba igura milliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Icyifuzo ni uko byibura bajya batugenera amafaranga ibihumbi 100Frw y’ingendo, kuko ari yo yadufasha gukora akazi kacu neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko bagiye kwiga kuri iki kibazo bakazashaka umuti wacyo, nubwo atavuga igihe nyacyo kizaba cyakemukiye.

Agira ati “Baratwandikiye batumenyesha ikibazo bafite. Dufatanyije n’inzego zibishinzwe, tugiye kugisuzuma mu gihe cya vuba, tuzabaha igisubizo.”

Akarere ka Bugesera kagizwe n’imirenge 15. Abakurikirana ubuhinzi bavuga ko ubunini bwayo bukwiriye gutekerezwaho, bagahabwa amafaranga y’ingendo akwiriye kugira ngo bashobore inshingano bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

birakwiye ko abagoronome bongererwa amafaranga y’urugendo. icyo kibazo banakibajije bari mu itorero ariko ntagisubizo barahabwa uturere tubafashe tubakorere vubuvugizi

alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

Ariko ibyo abo bagronomu bavuga niba ari ukuri nta gukabya birumvikana; nonese niba bagenerwa amafaranga agahita ahura n’ubwishyu ubwo lisansi izava kumushahara wabo se! Aho ibi sibyo bituma bamwe muri ba gronome bavugwaho ingeso zidasobanutse nkabimwe numvise basoza ingando/itorero! Ababishinzwe nibarebe uko bacyemura icyo kibazo turebe ko inzara yacika mu Rwanda burundu

Agronome yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Aha ndumva aba AGRONOMEE bafite ubuvugizi koko, ubu se ba social affaires bo bavugirwa na nde ra?

Ruyonza yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Aha ndumva aba AGRONOMEE bafite ubuvugizi koko, ubu se ba social affaires bo bavugirwa na nde ra?

Ruyonza yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Yewe ntabwo Agronome akeneye printer cg computer mbere ya moto, ahubwo nawe ushobora kuba utumva ubwoko bw’inshingano afite. Telephone ya smart iramuhagije ari kuri terrain akoherereza Agronome w’akarere na Mayor rapport yihuta! Ahubwo babongerere na communication!

Alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Iki kinyamakuru cyakoze kuvuga icyi cyibazo cy’aba bakozi basa n’abatakigira kivugira kuko agronome w’Akarere na Directeur w’ubuhinzi birinda kuvuga ibibazo byo kubaha amafaranga y’ingendo n’amahugurwa kuko niyo Akarere kabishura bagiye gukorera evaluation ba agronomes b’Imirenge. Buri mukozi w’Akarere bashinga kugenzura mu Mirenge bamuha 50,000frw bakanamukodeshereza n’imodoka imujyana. Ibi biriho kandi bikwiye guhinduka amafaranga menshi akaja muri mobilisation aho gushirira muri evaluation zikorwa n’abaruta ubwinshi abari kuri terrain.

Rwandekwe yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Abagoronome ba Bugesera barumva kweli iki kibazo arico cyihutirwa kuwundi murengera w’ibibazo by’uruhuri bafite harimo no kuba nabo ubwabo batagira na mudasobwa na printer benshi bakaba bacandikisha intoki. Ubakuriye bya hafi ukorera ku Karere natabare bahabwe ibyo bikoresho by’akazi.

Kibogo yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka