Abahinzi bagiye gusubizwa ku kibazo cy’inguzanyo mu mabanki

Ihuriro ry’Agri-Pro Focus n’Akarere ka Ruhango bahurije abahinzi n’ibigo by’imari mu imurigarisha hagamijwe kuzamura ubuhinzi.

Iri murikagurisha ririmo kubera mu Mujyi wa Ruhango.
Iri murikagurisha ririmo kubera mu Mujyi wa Ruhango.

Iri murikabikorwa “Expo” ririmo kubera mu Mujyi wa Ruhango rizamara iminsi ibiri, aho abahinzi na ibigo by’imari bazaba bungurana ibitekerezo mu kuzamura iterembere ry’ubuhinzi.

Umuhuzabikoerwa w’Umuryango wa Agri-Pro Focus, Rwakunze Sajyi, avuga ko iri murikabikorwa riteganyijwe kuzakorerwa mu turere twose tw’igihugu, kuri ubu bakaba bamaze kugera mu turere umunani.

Agira ati “Akenshi usanga abahinzi na banki bitana bamwana, bamwe bakavuga ko bajya kwaka amafaranga banki zikabadindiza cyangwa zikayabima, banki na zo zikavuga ko zifite amafaranga zabuze abo ziyaha. Twe rero iri huriro ryacu rigamije kuvanaho izi nzitizi”.

Akomeza avuga ko biteze umusaruro uzava muri iki gikorwa gihuza impande zombi, ubundi u Rwanda rukikungahaza mu biribwa.

Umuyobozi w'Agri-Pro Focus avuga ko uyu muryango witeguye gukuraho urwikekwe.
Umuyobozi w’Agri-Pro Focus avuga ko uyu muryango witeguye gukuraho urwikekwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, ubwo yatangizaga iri murikabikorwa tariki ya 11 Kanama 2016, yashimiye iri huriro rya Agri-Pro Focus, ku gitekerezo bagize, cyane ko ngo Abanyarwanda basaga 90 batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.

Uyu muyobozi kandi, yasabye abahinzi n’abahagarariye amabanki kumva neza ibintu kimwe, asaba abahinzi kutaba ba bihemu bakajya bishyurira amafaranga ku gihe, kandi anasaba n’amabanki kutananiza abahinzi mu kubaha inguzanyo.

Abahinzi n’amabanki bitabiriye iri murikabikorwa, bemeza ko banyuzwe n’iki gikorwa cyo kubahuriza hamwe, kuko urwikekwe rwabaga hagati yabo ngo rugiye kuvaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka