Abahinzi ba Kawa barataka igihombo

Abahinzi ba kawa bo mu Bugesera barasaba ko igiciro cyayo cyazamurwa kuko icyo basanzwe bahabwa kibahombya kandi baba barashoye menshi.

Abahinzi ba Kawa bavuga ko 150FRw bahabwa ku kilo ari make cyane
Abahinzi ba Kawa bavuga ko 150FRw bahabwa ku kilo ari make cyane

Bamwe mu bahinzi bavuga ko bagenda bacika intege mu guhinga Kawa bitewe n’ibiciro bihora bihindagurika buri mwaka. Bavuga ko 150FRw bari guhabwa ku kiro kimwe ari make cyane.

Bahamya ko ayo mafaranga abagusha mu gihombo bakurikije ayo baba bashoye bayihinga; nkuko Habumuremyi Emmanuel wo mu murenge wa Juru, abisobanura.

Agira ati “Mu myaka yashize baduhereye amafaranga 500 (FRw) ku kiro abantu bose barishima cyane ariko baduhereye amafaranga 150 abantu bose bahise bagira umujinya barazirimbura”.

Undi muhinzi witwa Kariwabo Peter avuga ko umuhinzi ajya muri banki kwaka amafaranga yo kugura ifumbire ndetse n’isaso ariko yajya gusarura ugasanga ntayagaruje.

Ati “Turasaba ababishinzwe ko byibura batazajya bajya munsi y’amafaranga 300 ku kilo cy’ikawa y’ibitumbwe kuko abaye munsi twakorera mu gihombo”.

Maniraguha Dieudonne, umukozi ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu karere ka Bugesera, avuga ko igiciro kigenwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB) gifatanije n’inganda zitunganya Kawa, hakurikijwe ibiciro biba biri ku isoko mpuzamahanga.

Agira ati “Igiciro si twe tukigena kuko tugendera ku biciro byo ku isoko mpuzamahanga kandi abahinzi nyuma inganda zibagenera ubwasisi kuko ubushize umuhinzi yahawe amafaranga 20 ku kilo”.

Mu Bugesera, igihingwa cya kawa gihingwa mu mirenge 12 kuri 15 ikagize, kuri hegitare 403. Muri 2015 hasaruwe toni zisaga 800. Muri uyu mwa bafite intego yo kuzongera zikagera kuri toni 900.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka