Abahinzi b’umuceri baratabaza

Abibumbiye muri koperative y’abahinga umuceri mu gishanga cya Rwabuye, COAIRWA, barifuza ko inzego z’ubuyobozi zabafasha gukemura ibibazo birimo n’icy’ubukungu.

Abahinga umuceri bibumbiye muri KOAIRWA baratabaza kubera kurengwa n'uruhuri rw'ibibazo.
Abahinga umuceri bibumbiye muri KOAIRWA baratabaza kubera kurengwa n’uruhuri rw’ibibazo.

Mu bibazo bagaragaza, harimo kuba koperative yabo yarashinzwe muri 2001, ikaba ubu nta mutungo ufatika igaragariza abanyamuryango kandi batanga imisanzu.

Ikindi ngo babona guhinga umuceri nta nyungu babikuramo nk’abahinzi. Jacqueline Uwamariya ati “Inyungu zifite abo mu biro. Umuturage ahingana inzara, umuceri ahinze ntawurye, akambara ubusa: uzana ibiro 100 ngo bagutonorere bakaguha 60 ngo ni byo byavuyemo.”

Abivuga mu gine mugenzi we avuga ko “ibiro ijana by’umuceri udatonoye bivamo 74 iyo wahombye.”

Baninubira ko ikiro cy’umuceri udatonoye bakibagurira ku mafaranga 230, ariko bo imbuto bakayibagurisha 620.

Ngo nta n’inama rusange ihuza abanyamuryango bose bagira ngo bagaragarizemo ibyifuzo byabo, kuko iyitwa rusange igirwa n’ababahagarariye.

Uwitwa Emmanuel Sebaganwa ati “Inama ihuza abayobozi yivugira ku kuntu bakandamiza wa muhinzi wo hasi. Ntabwo yiga kukimuzamura.”

Komite nyobozi iriho imaze umwaka. Yagiyeho abari bayigize bafunze, bazira kunyereza umutungo. Ariko

Abanyamuryango, ariko ntibumva impamvu iyo komite yafunzwe, umucungamutungo (manager) bahawe na RSSP agasigara kandi ari we wakurikiranaga imikorere ya koperative.

Umwe mu bibaza aho koperative yabo igana ati “Komite nshya ntacyo yahinduye kuko yaje isanga abakozi bahoraho, na yo ikorera mu kwaha kwabo.”

Ku bijyanye no kuba abanyamuryango bavuga ko ntacyo bakura mu buhinzi bw’umuceri, Perezida w’iyi koperative, Joseph Munyaneza, agira ati “Hari abatabasha kubyaza umusaruro imirima yabo uko bikwiye, bigatuma bahomba.”

Naho ku kuba batekereza ko bibwa igihe batonoza umuceri, Peter Uwamahoro, uyobora Uruganda “Gafunzo Rice Mill”, avuga ko utubuka cyangwa ugatuba bitewe n’ubwoko, aho wahinzwe n’uko witaweho mu murima na mbere yo gutonorwa.

Ati “Ugereranyije [moyenne] ku biro ijana bya Kigori bidatonoye havamo ibiro 66.”

Ku cyifuzo cyo gufashwa gukemura ibi bibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA na RSSP bazagenderera aba bahinzi bakabagira inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aha ariko biragaragara ko hari manque de communication hagati y’abanyamuryango n’ubuyobozi bwa KOPERATIVE;
1. Kubijyanye n’icyinyuranyo hagati y’igiciro cy’imbuto n’igiciro bagurirwaho, ibi ni ibisanzwe; imbuto nyine irahenda; bazabaze abahinzi b’ibirayi bazabasobanurira. None se we iyo ateye 1kg, asarura 1 kg? Baragirango imbuto ijye igura angahe?
2. Ku bijyanye n’ibiro by’umuceri utoneye uva mu biro 100, uyu wa GAFUNZO RICE MILL abivuze neza. Biterwa n’ibintu byinshi. Ntabwo coopérative yakwanga kunguka. Ubwo bakwigira gahamwe igitera igihombo. Birashoboka ko imbuto ari mbi, ikagira ibihuhwe byinshi, imashini ishobora kuba ari ubwo bubi, bashobora kuba batonora umuceri utumye neza ukamenagurika, n’ibindi byinshi bishobora kubitera. Kandi kubigenzura biroroshye. Gufata échantillon, maze bakayitonora abanyamuryango bahahagaze, barangiza bagapima ibivuyemo, icyo gihe amazimwe yashira.
3. Ni ngombwa gukora PLAN D’ACTION n’ingengo y’imari kugirango bihe imihigo mu iterambere. Kuvuga ko nta terambere kandi batanga imisanzu, ahaho ni ikibazo cy’ubuyobozi butareba kure. Umuceri urungukuka, muzakorere urugendo shuri muri COPRORIZ NTENDE , District ya GATSIBO maze murebe ibikorwa bamaze kugeraho. Bamaze kuzuza ahantu heza ho kwakirira abashyitsi ndetse hazajya hinjiza n’amafaranga menshi: Hari salle nzinza y’inama, bar na Restaurent, barimo no kubaka amacumbi; Kandi batangiye ejobundi.

G yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka